Burera : Bategereje ko ibigori bateye bizana intete baraheba

Maniriho Jean Damascène, Umucuruzi w’inyongeramusaruro yavuze ko imbuto y'ibigori RHM1520 niyo yayitangira ubuntu ntawayifata. @The Bridge.

Abahinzi bo mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo na Kinyababa bavuga ko imbuto y’ibigori ya RMH1520 bahawe, batasaruye kuko nta ntete zajeho. Bakaba basaba ko bajya bahabwa imbuto yabanje kugeregezwa.

Ibi babitangaje mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS. Kikaba cyateguwe muri gahunda y’umushinga ugamije gufasha abafatanyabikorwa kujya inama y’ibikenewe byafasha umuturage kwihutisha iterambere yongera umusaruro mu buhinzi kugira ngo bugere no ku iterambere ryifuzwa na we abigizemo uruhare.

Asumani Innocent ni umuhinzi atuye mu Kagari ka Rutovu mu Murenge wa Kinyababa muri iki kiganiro yasabye ko mu byo babanza kuvugurura bwa mbere babanza imbuto y’ibigori.

‘’Uyu mwaka twahinze ibigori RHM1520 hari abantu batigeze bajya no gusoroma, iyo mbuto ntiyeze. Kugira ngo abantu bahinge amahegitari n’amahegitari bagaheruka bahinga ni ikibazo. Imbuto zigomba kwigwaho neza. Bajye bakora igerageza mu gace kacu nibabona imbuto ihera bayizane, nibabona itahera bayireke. Uyu mwaka twarahombye cyane ku bigori’’.

Umuhinzi Asumani Innocent, yegerejwe micro asobanura uko imbuto y’ibigori RHM1520 bahinze batigeze basarura. @The Bridge.

Umukozi w’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda Imbaraga akaba Umuhuzabikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru, Denis Munzuyarwo  nawe yagize icyo avuga kuri iyi mbuto RHM1520.

Usesenguye imbuto RHM1520 ishobora kuba itaba mbi, ariko ikigaragaye ntago yakorewe ubushakatsi buhagije ngo ikorerwe igeragezwa mu tugari dutandukanye. Nka Nemba hari aho yatanze umusaruro uringaniye ariko hano ntiyatanze umusaruro. Aho itakunze batange imbuto isanzwe ihera kuko zirahari. Hybride yatangaga umusaruro panal nayo nuko. Umuturage ahinge imbuto itanga umusaruro nubwo yaba nta nkunganire, kuko hari ahantu itigeze yera na gato ku buryo utigeze umenya ko ari ibigori ahubwo yabaye ibiryo by’amatungo.

Umukozi w’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda Imbaraga akaba Umuhuzabikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru, Denis Munzuyarwo yasabye ko hajya hakorwa igeregezwa ry’imbuto mbere yuko zihabwa abahinzi. @The Bridge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda), Appolinaire Mupiganyi nawe yagarutse ku kibazo kiyi mbuto RHM1520 abahinzi bagaragaje ko batasaruye. Aho yagize ati ‘’Iyo mbuto itera ibasubiza inyuma, aho yera bahashyire imbaraga aho itera bashake ibindi bisubizo, ntibabasunikire ngo nibayitere bayitere’’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) Appolinaire Mupiganyi yasabye ko iyi mbuto ya RHM1520 aho yera ariho hashyirwa imbaraga aho itera hagashakirwa ibindi bisubizo. @The Bridge.

Umucuruzi w’inyongeramusaruro, Maniriho Jean Damascène avuga ko yazanye imbuto ya RHM1520 ingana toni 2 n’ibiro 440. Kuko abayihawe batigeze basarura bumvaga ariwe wabiteye kuko yayibazaniye. Yagize ati ‘’bandebaga nabi, mujyende mubabwire ko iyo mbuto itajyane n’Akarere ka Burera, iki gihe twaba dufite ibigori bisharitse ahubwo dusaba isoko, yaryoshaya igikoma itareze ? Hari imbuto yariberanye n’Akarere nibadufashe arizo bazana. Kuko iyi niyo nayitangira ubusa ntawayifata nibadushakire indi’’.

Umukozi wa RAB ukore kuri satation ya Bwerere, Habarurema Innocent agaruka kuri iyi mbuto RHM1520 we yavugaga ko ari nziza. Yagize ati  ko ‘’iriya mbuto RHM 1520 y’ibigori abashakashatsi bayikoze bavuga ko bakoze iberanye n’igice duherereyemo kandi itanga umusaruro’’. Ni mugihe abahinzi bahangayikishijwe nuko itigeze izana intete.

Habarurema Innocent, Umukozi wa RAB ukore kuri satation ya Bwerere wavuga ubwiza bw’iyi mbuto  ko bakongera bakayihinga. @The Bridge.

Muri iki kiganiro uyu mukozi yanavuze ko iyi mbuto itagiye guhinduka  ahubwo isaba ubutaka burebure kuko ahantu hegutse itahakunda, ikaba isaba imborera nyinshi ndetse ngo kugira ngo iboneka byatwaye imyaka 6 nkuko yabibwiwe n’umushakashatsi. Mu gukomeza kumva ibitekerezo bitandukanye yagize ati ‘’ubuhamya bwanyu twabwumvise kandi turabugezayo’’.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 1 =