Uwizeyimana Jeanne D’Arc ntazatatira gutubura imbuto y’imigozi y’ibijumba bya orange
Ibi abihera ku nyigisho n’inkunga yahawe n’umushinga Hinga Weze ingana n’amadolari y’Amerika 3984 yo kumufasha gutubura imbuto y’imigozi y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamini A , ingana na toni 60.
Uyu mubyeyi atuye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, akorera umurimo w’ubutubuzi bw’imigozi y’ibijumba bya orange ku buso bungana na hegitali 2; buri gihembwe asarura imigozi ingana na toni hagati ya 30 na 40, mbere yarasaruraga hagati ya toni 3 na 4. Buri mwaka, abahinzi 600 abaha imbuto y’imigozi y’ibijumba bya orange.
Uretse Uwizeyimana, umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID); ukorera mu turere 10; umaze guha abahinzi 100 toni 554 n’ibilo 689 z’imbuto y’ibijumba.
Kanda hano usome aho Uwizeyimana yavuye naho ageze abikesha umurimo wo gutubura iyi mbuto
Ku italiki 9 Kamena 2021, Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) na USAID Hinga Weze baramusuye abashimira inkunga bamuhaye kuko yamuvanye mu buzima bubi kuri ubu akaba akataje mu iterambere, atibagiwe na bagenzi be.