Nyamagabe: Umusaruro ugiye kwiyongera babikesha kwegerezwa imbuto n’inyongeramusaruro

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro KOPABINYA Farm Service Center ya Nyamagabe, witabiriwe nabaturutse muri USAID Rwanda, Hinga Weze mu ka Karere ka Nyamagabe.

Abahinzi barishimira Ikigo cy’Ihuriro cya Serivisi z’Umuhinzi Mworozi (KOPABINYA Farm Service Center) kuko bahingaga ntibeze bitewe no kubura inyongeramusaruro hakiyongeraho n’ubutaka busharira.

Mukarurangwa Monica uhagarariye Koperative Umurimo ikorera mu Murenge wa Tare, akaba n’umuhinzi aganira n’umunyamakuru yamubwiye ko iyi KOPABINYA Farm Service Center ije ari igisubizo ku bahinzi borozi.

Twagiraga imvune kugira ngo tubone inyongeramusaruro n’imbuto zo gutera. Kubufatanye na Hinga Weze badushyiriyeho ikigega hano hafi, ubu dufite amahirwe dusigaye tuza tugasanga inyongeramusaruro zirahari, imvaruganda irahari byaratunejeje pe, dufite n’amahirwe ko bagiye kuhashyira n’isoko ry’imbuto tutari dufite nabyo byatunejeje.

Nk’umudamu mu gihe wabaga ufite amafaranga make kugira ngo ugire ikintu wahinga nk’utubuto ugashaka ahantu ukura inyongeramusaruro ukazibura kuko dufite ubutaka busharira ugasanga nta kintu turimo kubona. Ariko ubu ubwo ifumbire yatuje hafi twishimye twanezerewe.

Twakora urugendo rwo kujya kubishaka tugasanga byashize wabibura ukaza ugahingira ahongaho, wamara gutera za mbuto zikaza zidafite umusaruro mwiza; ariko ubu umusaruro uziyongera.

Damien Nyaduha nawe ni umuhinzi akaba n’umunyamuryango wa KOPABINYA, yavuze ko umuhinzi yashoboraga guhinga nta fumbire kuko yayibuze ndetse ngo hari imbuto zimwe bajyaga bashaka bakazibura nk’umurama wa caroti, amashu n’indi bigatuma batabihinga ariko kuri ubu baratekanye kuko byose bihari.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yemeza ko batari bafite abacuruzi bahagije b’inyogeramusaruro mu mirenge yose igize aka karere. Yagize ati ” Ikibazo twajya tugira kiraba gikemutse ku ruhande rumwe, abahinzi n’aborozi bagiye kubona imbuto zo gutera, inyongeramusaruro hafi kandi noneho babone n’ubumenyi bigira kuri aba bari bamaze kugera aho bagera ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi”.

Uyu muyobozi yanavuze ko bashaka kuhashyira iguriro ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uboneka mu karere ka Nyamagabe. Aho yagize ati ” Turatekereza cyane ku gihingwa cy’ibirayi , ingano, umusaruro w’ubuki, umusaruro ukomoka ku matungo magufi kuburyo hano hashobora kuba selling point (iguriro) ry’amagi, inyama z’ingurube kandi turazifite nyinshi umusaruro ugenda wiyongera bibe uburyo bwo kugera ku isoko duciye muri iyi koperative”.

Yanashimiye iyi Koperative isanzwe ifatanya n’Akarere mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubu bakaba begereje ibikorwa byabo abahinzi n’aborozi ndetse anashimira umushinga Hinga Weze wabateye inkunga bakaba bageze kuri uru rwego.

Umuyobozi mukuru wungirije muri Hinga Weze Mukamana Laurence, yavuze ko iki kigo gifite intego yo kugera ku bahinzi benshi yaba abatuye mu karere ka Nyamagabe no mu tundi turere. By’umwihariko umuhinzi wo hasi akaba adahejwe, agahinga neza akoresheje imbuto nziza n’inyongeramusaruro, agasarura byinshi, akihaza agasagurira n’isoko.

Iyi koperative yatangiye 2012 icuruza inyongeramusaruro mu murenge wa Buruhukiro ikorera mu nzu y’inkodeshanyo; kuri ubu hakaba hashize amezi 2 n’igice batangiye gukorera mu nyubako nshya hamwe n’ibiyirimo ifite agaciro kamiliyoni 150 z’amanyarwanda. Mu kwezi kwa mbere baracuruje miliyoni n’igice, ukwa kabiri bacuruza miliyoni 4 , ubu bakaba bageze kuri miliyoni 5 nkuko Umuyobozi wayo Mukakomeza Domithila yabitangaje. Anavuga ko uko iminsi ishira iki kigo kikazagenda cyigira agaciro ku batuye Nyamagabe.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022); ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Amafoto atandukanye n’ibikorwa byakozwe kuri uyu munsi wo gufungura ku mugaragaro KOPABINYA Farm Service Center, Taliki ya 24 Nzeri 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 8 =