Nyamagabe: Koperative KOPABINYA yibarutse Ikigo cy’Ihuriro cya Service z’Umuhinzi Mworozi

Ikigo cy’Ihuriro cya Serivisi z’Umuhinzi Mworozi (Farmers Service Center Limited) cyubatswe mu karere ka Nyamagabe, kirabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo cyuzure, batangire kugikoreramo.

Iki kigo cy’Ihuriro cya Serivisi z’Umuhinzi Mworozi, (Farmers Service Center Limited) kibarutswe na koperative KOPABINYA ku nkunga y’umushinga Hinga Weze, aho iyi koperative yerekanye uruhare rwayo rwa miliyoni 61.500.000 z’amafanga y’ u Rwanda, uyu mushinga ukabatera inkunga ya miliyoni 73.500.000 z’amafanga y’ u Rwanda.

Nkuko uhagarariye abacuruzi b’inyogeramusaruro mu karere ka Nyamagabe, akaba n’umucuruzi w’inyongeramusaruro Madamu Mukakomeza Donathilla yabisobanuye, yavuze ko iki kigo kigizwe n’icyumba cy’inama n’amahugurwa, ahazajya hacururizwa ibijyanye n’ubuhinzi (produits agricoles), isuzumiro (laboratoire), ububiko (stock), ibiro by’abakozi bitandukanye, ububiko bw’imbuto, ububiko bw’ifumbire, ububiko  bw’ishwagara naho gushyira ibyarengeje igihe.

Icyo iki kigo cyije gufasha abahinzi n’aborozi

Madamu Mukakomeza, yavuze ko mu bibazo bagiye bahura nabyo ari ukutagira ububiko bw’inyongeramusaruro muri aka karere. Iki kigo akaba ari igisubizo.

Iki kigo rero, umuturage azaba afite uburenganzira bwo kuzana itungo kwa muganga, tuzaba dufite serivise ipima ubutaka ku buryo ushobora kujya gupimira ubutaka, umuhinzi agahinga azi inyongeramusaruro azakoresha bityo umusaruro we ukazamuka.

Tuzaba dufitemo ibijyanye n’ubuhinzi; imirama, imbuto n’imboga tubishishikarize abahinzi, kuko dufite abacuruzi b’inyongeramusaruro baduhagarariye mu mirenge itandukanye. Ya mirama myiza tuyigeze kuri babacuruzi, wa muhinzi uko aje kugura imbuto n’ifumbire ashishikarizwe kugura wa murama bityo agire umusaruro mwiza kuko ibintu akeneye yabibonye hafi.

Tuzaba dufitemo kandi ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa feri, icyo kintu twagishyizemo imbaraga cyane tuzanabitubura kugira ngo ibyo umuhinzi akeneye abibone, cyane cyane no gushyira mu bikorwa inshingano za Hinga Weze kuko mu masezerano twagiranye harimo gukunda no gukundisha ibijyanye n’ubuhinzi Hinga Weze iteje imbere. Harimo ibishyimbo bikungahaye ku butare, imbuto n’imboga, ibijumba bya orange byifitemo vitamin A. Tuzabafasha gutubura imigozi kugira ngo izagera ku muhinzi wese.

Mukakomeza Donathilla, Uhagarariye abacuruzi b’inyogeramusaruro mu karere ka Nyamagabe, akaba n’umucuruzi w’inyongeramusaruro, aha yari iruhande rwa Farmers Service Center irimo kubakwa.

Uruhare rw’Umushinga Hinga Weze muri iki kigo

Mukakomeje yanavuze uruhare rwa Hinga Weze, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba  ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana  no kongera imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere; kuri iri huriro rya serivise y’ubuhinzi n’ubworozi ririmo kubakwa mu karere ka Nyamagabe.

Uruhare rwa Hinga Weze si ukutwubakira iyi nzu cyangwa kuduha ibyo ducuruza, ni ukuduha ibikoresho ni ukuvuga amamashini, intebe, ameza, etageri( étagère), mudasobwa (computer) n’ibindi bikoresho bikenewe kugira ngo iyi nyubako ibashe gukora neza, ikindi nuko bazaduhembera abakozi 5 imyaka 2. Harimo umuyobozi, umucungamari (comptable) ushinzwe amasoko, ushinzwe kuvura amatungo  (vétérinaire)   n’ushinzwe ubuhinzi (agronome). Ibi bikazaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 73.500.000.

Iyi koperative igizwe n’abantu 40; abagabo 29 n’abagore 11.  Iyi nyubako imaze kuzura nibizaba birimo byose izaba ihagaze amafaranga y’u Rwanda 150.000.000.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 8 =