Umugore wo cyaro afite uruhare rukomeye mu iterambere

Ni ku nshuro ya 23, Umunsi w’umugore wo cyaro wizihizwe kuko watangiye kwizihizwa mu mwaka wi 1997. Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti “Umugore wo mu cyaro ku Ruhembe mu Iterambere yirinda icyorezo cya COVID-19”.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu mushinga Hinga Weze, Mukamana Laurence, kuri uyu munsi yagize ati “Turazirikana umugore wo mu cyaro n’uruhare agira mu iterambere, aba ari umwanya wo kwibuka aho yavuye naho ageze, amahirwe ari imbere ye, inzitizi afite n’uburyo ayo mahirwe twayabyaza umusaruro no kugira ngo inzitizi nk’abafatanyabikorwa tugerageze kuzikuraho”.  Yakomeje agira ati “Rero twebwe nka Hinga Weze, umushinga ukorera mu cyaro, ibikorwa by’ubuhinzi dukora n’ibijyanye no kugeza umusaruro ku isoko, bifitanye isano n’ubuhinzi ndetse n’imirire myiza, dufite intego yuko 62% biba birimo abagore kandi tubigeraho”. Uyu muyobozi yanavuze ko abagenerwabikorwa babo babaherekeza mu igenamigambi ryabo kugira ngo barishyire mu bikorwa.

Imigozi y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamin A, ni kimwe mu bihingwa uyu mushinga ushishikariza abahinzi guhinga kimwe n’ibishyimbo bikungahe ku butare, ibigoli, imboga n’imbuto. Hari abavuga ko ibi bijumba bimaze kubateza imbere nkuko umubyeyi Uwizeyimana Jeanne d’Arc yabivuze mu buhamwa yatanze ubwo umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihizwaga taliki ya 15 Ukwakira 2020 mu murenge Rwinkwavu, akarere ka Kayonza. Aho umushinga Hinga Weze wifatanije n’ubuyobozi bw’aka karere hamwe n’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.

Uwemeyimana Jeanne d’Arc ni umwe mu bagenerwabikorwa ba Hinga Weze, atuye mu murenge wa Mukarange akarere ka Kayonza, yagize ati “uyu munsi rero, uyu mugozi mureba  n’ibi bijumba bimaze kunteza imbere, mbere nari umugore uca inshuro nk’abandi bose, ariko uyu munsi ndi umuntu ufasha abandi, Leta yantangira mutuel ariko ubu ndayitangira ku gihe, ubu maze kwiteza imbere, mfite umuriro, amazi mu rugo, mfite inka, mbere najyaga ngura ifumbire ariko ubu nsigaye nkoresha iyanjye. Uyu munsi ndi umugore witeje imbere ufasha n’abandi”.

Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko umugore wo mu cyaro hari byinshi amaze kugeraho kuko bigaragarira mu iterambere yaba mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi by’umwihariko ubucuruzi bw’inyongeramusaruro.

Kuri uyu munsi w’umugore wo cyaro, Hinga Weze yahaye abagore amagare azabafasha mu mirimo yabo, ibigega bifata amazi, abandi boroza bagenzi babo inkoko.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 7 =