Ibikorwa by’iterambere umugore wo mu cyaro yagezeho ku bufatanye na Hinga Weze

Umwe mu bagore bacuruza inyongeramusaruro, wafashijwe n'umushinga Hinga Weze mu kugera ku iterambere rirambye.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Kuri uyu munsi twizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo cyaro hari bimwe mu bikorwa by’iterambere, uyu mushinga wafashijemo abagore. Kongera umusaruro w’ubuhinzi, kongera imari no kubona isoko. Insanganyamatsiko y’uyu munsi “Umugore wo mu cyaro ku Ruhembe mu Iterambere yirinda icyorezo cya COVID-19”.

Kongera umusaruro w’ubuhinzi

Abagore 38% b’abagenerwabikorwa ba USAID Hinga Weze babonye akazi mu bikorwa byo gukora amaterasi no kuhira imyaka, ibi bikaba byarafashije abahinzi benshi kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuwugurisha ku giciro cyiza mu turere USAID Hinga Weze ikoreramo.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’inyongeramusaruro, USAID Hinga Weze yatanze inkunga yo kubaka “Farmer Service Centers (FSCs)’, akaba ari urwego ruzajya rutanga serivisi zinyuranye ku bahinzi zirimo ubucuruzi bw’inyongeramusaruro, ubworozi bw’amatungo, kubaka ubushobozi n’amahugurwa n’izindi serivisi zinyuranye z’ubuhinzi.

By’umwihariko, koperative KOPABINYA irimo abanyamuryango b’abagore 11 mu Karere ka Nyamagabe yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni mirongo irindwi n’eshatu, ibihumbi Magana atanu na bitatu n’amafaranga Magana ane (73,503,400) yo kubaka ikigo cya FSC izayoborwa n’umugore ikazafasha n’abandi bagore bo muri aka Karere.

Abagore 60 bacuruza inyongeramusaruro bafashijwe gushyiraho no kwandikisha Ikigo cyabo cy’ubucuruzi cyitwa “Women Agro dealers in Development (WAD)” kibafasha kurushaho kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi bakaba barafunguye iduka riranguza inyongeramusaruro mu Karere ka Ngororero kandi bakaba aribo bahagarariye ikigo “Musanze Lime Company (MILIMECO)’’ kigurisha ishwagara mu Ntara yose y’Iburengerazuba.

Abagore 90 bacuruza inyongeramusaruro bafashijwe kubahiriza ibisabwa n’Itegeko ry’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro banahabwa ibyemezo byo gukora ubucuruzi byatanzwe n’urwego rubishinzwe RICA (Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere, Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Mu rwego rw’ubutubuzi bw’imbuto, USAID Hinga Weze yongereye ubushobozi abagore 15 muri bo batubura imbuto z’ibigori, ibishyimbo bikungahaye ku butare, ibijumba bya oranje bikungahaye kuri vitamin A n’ibirayi mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi na Nyabihu.

Abagore batatu bo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyamagabe babonye inkunga y’amafaranga y’ u Rwanda angana na miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo itandatu na bitanu (18,765,000) yo gutubura imbuto z’ibijumba bya oranje, ibishyimbo bikungahaye ku butare n’ibirayi.

Abagore bafashijwe kubona umusaruro mwinshi kandi ushimishije no kuwubonera isoko.

 

Kongera imari no kubona isoko

Abagore bacuruza inyongeramusaruro bahawe inguzanyo ingana na miliyoni 74,366,000 zizabafasha kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi. Mu rwego rw’amasoko, abagore 40 bacuruza inyongeramusaruro bafashijwe kwamamaza ibikorwa byabo mu biganiro byabahuje n’abahinzi bashobora kubagurira inyongeramusaruro. Muri urwo rwego kandi rw’amasoko, Koperative y’abagore KOPAIKA yo mu Karere ka Gatsibo yafashijwe gushyiraho uburyo buhamye bwo gukusanya umusaruro w’abahinzi banasinya amasezerano na EAX bakaba barashoboye kugurisha toni 90 z’ibigori ku giciro cyiza. Koperative ikaba yarabonye inyungu ingana na miliyoni makumyabiri n’esheshatu n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’amanyarwanda (26,100,000).

Abagore barindwi bacuruza inyongeramusaruro bashoye imari mu gukusanya umusaruro mu turere twa Kayonza, Ngoma, Bugesera, Rutsiro na Nyabihu. Ibi bikaba byarafashije abaguzi kugurisha ku giciro cyiza.

Abagore 131 bo mu Karere ka Gatsibo bafashijwe kwibumbira mu matsinda banahuzwa n’ibigo by’imari byabagurije miliyoni cumi n’umunani y’amafaranga y’amanyarwanda (18,000,000) yabafashije mu guteza imbere imishanga yabo iciriritse.

Mu rwego rw’inkunga zo gufasha abahinzi gukoresha ibikoresho byabugenewe mu gufata neza umusaruro; Ikigo cy’Ubucuruzi ‘’Zima Entreprise LTD’’ ikora amavuta, ifu n’ibisuguti mu bihaza bihingwa n’abagenerwabikorwa ba USAID Hinga Weze bo mu Karere ka Ngoma na Kayonza bahawe inkunga ya miliyoni makumyabiri n’imwe (21,000,000) na ho Mwezi Company yo mu Karere ka Rusizi ikora umutobe na divayi mu nanasi yahawe miliyoni mirongo itatu n’ebyiri (32,000,000). Aba bahawe inkuga bombi ni abagore.

Mu rwego rw’imari, mu banyamuryango 43,197 b’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 27,736 bangana na 64% ni abagore. Abagore 34% babonye inguzanyo binyuze muri aya matsinda naho abagore 1,966 bahabwa inguzanyo z’ubuhinzi n’ibigo by’imari zabafashije kunoza ibikorwa byabo by’ubuhinzi birimo kugura inyongeramusaruro, amatungo magufi, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, gucuruza inyongeramusaruro n’ubutubuzi bw’imbuto.

Mu birebana no kongerera abahinzi ubumenyi n’ubumenyingiro mu gukoresha uburyo bwo gufata neza umusaruro n’ikoranabuhanga, abagore 769 bahagarariye abahinzi bangana na 46% bahuguwe nk’abazahugura abandi mu birebana no gufata neza umusaruro no kuwuhunika bijyanye n’ibihingwa bitezwa imbere n’umushinga wa USAID Hinga Weze. Abahuguwe nabo bahuguye abagore 65,535 mu myaka itatu, abagore 24,248 bangana na 37% bashoboye kugura ibikoresho byo gufata neza umusaruro birimo imifuka yo guhunika yujuje ubuziranenge, ibigega byo guhunika, imashini zihungura ibigori n’ibindi.

Abagore 174 bahawe amahugurwa yihariye mu birebana no kwihangira imirimo, gukorana n’ibigo by’imari n’uruhare rw’abagore mu miyoborere myiza ya koperative. Aya mahugurwa yafashije abagore kongera umubare w’abagore mu buyobozi bwa koperative, 27 mu bahuguwe bari mu myanya ifata ibyemezo muri koperative zabo.

Abagabo n’abagore bigishijwe gufatanya muri byose harimo no guteka indyo yuzuye.

 

Imirire myiza ishingiye ku buhinzi

Mu rwego rw’imirire, abagore ni bamwe mu bantu b’ingenzi mu gufasha abahinzi kwikenuza umusaruro wabo binyujijwe mu kunoza imirire no guteza imbere umugore. USAID Hinga Weze yahuguye imiryango y’abashakanye 45,326 ku buryo bwo kwimakaza uburinganire mu iterambere ry’urugo ’’Gender Action Learning System’’ (GALS) byafashije abashakanye gufatira hamwe ibyemezo birebana n’imicungire y’umutungo w’urugo no gufasha umugore kugira uburengazira ku mutungo.

Abahuguwe bafashijwe kandi gushyiraho imihigo y’ibikorwa bazageraho bombi bafatanyije mu gihe cy’umwaka. Abagore 20,8% bari mu gihe cy’uburumbuke bashoboye kurya indyo yuzuye kandi inyuranye, naho abana bari hagati y’amezi 6 n’imyaka  2 nabo bariye indyo yuzuye kandi inyuranye.

Mu rwego rwo kugabanya imvune n’igihe gikoreshwa n’abagore mu mirimo inyuranye, abagore 40 bo mu Karere ka Bugesera bahawe amagare 40 muri gahunda ya Gira Iryawe Munyarwandakazi n’ibigega by’amazi 15. Iyi gahunda ikaba izakomereza mu turere twa Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Bugesera aho abagore 140 bazahabwa amagare.

Mu rwego rwo gukangurira abagabo n’abahungu kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu mirimo yo mu rugo irimo ijyanye n’imirire no kwita ku bana, USAID Hinga Weze yahuguye abagabo ba Bandebereho 300 nabo bakaba barashyizeho amatsinda y’imirire yihariye y’abagabo 117 afasha abagabo kongera ubumenyi mu bijyanye n’imirire myiza basangira ubumenyi n’ubunararibonye n’abagabo bagenzi babo. Ibi byabafashije kongera ubwitabire bw’abagabo mu bikorwa byo gutegura indyo yuzuye, gushyiraho no kwita ku murima w’igikoni.

USAID Hinga Weze yubatse ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima b’abagore 2,447 bakurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bashinzwe guhuza ibikorwa by’amatsinda manini y’imirire bakaba barahawe na USAID Hinga Weze kandagira ukarabe n’ibikoresho byazo 3004, ibigega by’amazi 300, ibikoresho byo guteka n’imiti y’isabune 21,000 n’inyandiko ngufi ziriho ubutumwa bujyanye no kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa no kwimakaza isuku 15,020. USAID Hinga Weze yatanze inkoko ku miryango 18,000 igizwe n’abagore 13,511, abagabo 4,489 n’amatsinda manini y’imirire 23 agizwe n’abanyamuryango 1,208 barimo abagore 873 n’abagabo 335. Aya matungo yabafashije kurya intungamubiri zikomoka ku nyamaswa.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 + 14 =