Rusizi: Hari abatakaje akazi kubera COVID-19

Aha ni igice kimwe cyo mu mujyi wa Rusizi. Foto twitter

Akarere ka Ruzisi ni kamwe mu turere tukiri mu kato nyuma yuko habonetse abantu benshi banduye COVID-19, ibi bikaba byaratumye hari abakozi batakaje akazi bakaba babayeho mu bukene.

Joseph Dusengimana ashinzwe gucunga gare ya Rusizi aganira n’umunyamakuru wa The bridge Magazine yaragize ati  “COVID-19 yateye ubushomeri kuko benshi mu bakozi batakaje akazi kari kabatunze n’imiryango yabo, yaba abakozi bo mu biro n’abashoferi bose ubu akazi kabo karahagaze”.

Habimana Emmanuel akorera  mu isoko rya Kamembe, yavuze ko kutabona uko bajya guhahira mu tundi turere nka Nyamasheke n’ahandi ari imbogamizi ku iterambere.

Yagize ati “kumara amezi atandatu mu kato, byatumye ntakaza abakiliya banguriraga imyambaro, nufite amafaranga make, ayaguramo ibyo kurya, ntagura imyambaro, muri make COVID-19 yadukozeho, ubu nsa nkudakora”.

Mukankusi Anasthasie, utuye mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, avuga ko mu gihe Leta izaba yabemereye kugera mu tundi turere bazakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kwambara agapfukamunwa neza mu gihe cyose bari mu bandi, guhana intera ya metero imwe no kwishyura hakoreshejwe ikoranabunga mu rwego rwo kwirinda kwandura cyangwa se kwanduza abandi. Yagize ati “Rwose nitwemererwa kujya mu tundi turere ntabwo tuzakerensa amabwiriza yo kwirinda Corona virus kuko ingaruka zayo turazizi, kumara amezi atandatu mu kato byaduhaye isomo”.

Icyo aba bahurizaho nuko kumara mu kato igihe kirekire byabasubije inyuma mu nzego zose z’ubuzima,abandi bagatakazi akazi, bagasaba ko bakwemererwa kujya gushakira ubuzima mu tundi turere, ngo nubwo imipaka yo yakomeza gufungwa mu gihe icyorezo cya COVID-19 kitarabonerwa umuti n’urukingo.

Kayumba Euphrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yatangaje ko mu gihe hakigaragara abarwayi bashya ibyo kwemerera abaturage ba Rusizi kujya mu tundi turera bidashoboka kuko COVID-19 yandura mu buryo bworoshye. Ndetse asaba abaturage kurushaho kwirinda bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 12 =