COVID-19: Gutaha kare wabaye umwanya mwiza wo gusabana

Mbarushimana Etienne,umwe mu baganiriye n'umunyamakuru wa The Bridge Magazine. Aha ni ku Kiyaga cya Cyohoha y'Epfo. (Foto: Umukunzi)

Mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19, Leta y ‘i Rwanda yashyizeho amasaha yo gutaha, abagabo bamwe bavuga ko wabaye umwanya mwiza wo kuganiriza abana.

Bamwe mu bagabo baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine bavuze ko nubwo iki cyorezo cyasubije abantu inyuma, ariko hari n’ibyiza cyazanye kuko akenshi abagabo ndetse n’abagore muri rusange basigaye bahugijwe n’akazi kenshi bituma batabonera abana umwanya.

Mbarushimana Etienne wo mu murenge wa Ruhuha, akarere ka Bugesera aragira ati « Mbere ibwiriza ryavugaga ko ari ugutaha saa satu, bigera igihe bakaza ingamba, bashyira saa moya birabasharirira ariko mu by’ukuri navuga ko abana bo babyungukiyemo kuko babonye umwanya wo kwitabwaho n’ababyeyi bombi ».

Tabaro Clément ukorera mu murenge wa Kacyiru akarere ka Gasabo, yavuze ko afite akazi gatuma ataha atinze, ariko amabwiriza ya Leta asaba abantu gutaha kare mu kwirinda gukwirakwiza COVID-19, ataha kare. Ati « Umwana wanjye aracyari muto ariko iyo ankora mu bwanwa, mu mutwe numva nezerewe cyane kandi nawe mba mbona yuzuye ubwuzu ».

Mugabo Viateur atuye mu murenge wa Remera akarere ka Kicukiro, aragira ati « nabonye umwanya wo gukina n’abana, kubakundisha gusoma, twese dufata ibinyamakuru buri wese akagenda asoma ». Akomeza agira ati « buri mwana namuhaye akaboxi ko gukora saving, barushanwa gukora uturimo dutandukanye nko guhanagura televisiyo, gusasa uburiri bwabo n’ibindi, nkabahemba bagashyira muri kakaboxi.

Aba bose icyo bahurizaho nuko akenshi bamwe mu bagabo bagoroberezaga mu kabari, baganira cyangwa basangira; mu gitondo bakazinduka bajya gushaka igitunga abana ntibabone umwanya uhagije wo gusabana nabo, ariko ubu basigaye bataha kare, abana batararyama bakabaganiriza.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryo kuwa 25 Nzeri 2020, ryongereye amasaha yo gutaha, aho kuba saa tatu z’ijoro, byabaye saa yine z’ijoro. Aho rigira riti “ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza sa kumi n’imwe za mu gitondo”.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 × 16 =