Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda muri iki gihe u Rwanda, n’Isi byugarijwe n’icyorezo cya coronavirus
Banyarwanda, Baturarwanda: Muraho mwese.
Nshimishijwe n’uyu mwanya ngize wo kuganira namwe, muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya Koronavirusi.
Isi yose ifatanyije guhashya iki cyorezo kandi kuva aho umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, buri wese yagize uruhare kugira ngo agire icyo akora.
Ndabashimira mwese ubufatanye, ubwitange no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana. Ndashimira by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza. Bakora amanywa n’ijoro, bagerageza gukumira ubwandu bushya, bavura abagaragayeho uburwayi ndetse banatuma Igihugu cyacu gikomeza gutekana.
Uyu munsi hamaze kugaragara abarwayi ba Koronavirusi mirongo itanu na bane mu Gihugu cyacu. Uyu mubare uzakomeza uzamuke kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi b’iyo ndwara kugira ngo bapimwe, ndetse abagaragayeho uburwayi bavurwe.
Ubu nibwo buryo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye mu rwego rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye.
Twafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika indege zitwara abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka yacu. Ibi byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya mu Rwanda.
Twahagaritse ingendo hagati mu Gihugu kugira ngo tugabanye gukwirakwiza ubwandu. Icyakora, Koronavirus yandura mu buryo bwihuse, kandi butarasobanuka neza bihagije. Ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose.
Niyo mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho na Leta, tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinde iki cyorezo burundu, cyo guhitana abantu benshi.
Harimo ibi bikurikira:
- Kuguma mu rugo ;
- Gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, mutegeranye, igihe uvuye mu rugo ndetse niyo haba mu rugo ;
- Gukaraba intoki neza, kenshi ;
- Kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi .
Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye. Byahungabanyije imibireho y’Abanyarwanda benshi, ndetse mu Gihugu hose. Turabasaba rero ko mwihangana. Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka.
Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.
Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha.
Turakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu karere ndetse n’ahandi ku isi mu kurwanya iki cyorezo.
Ndashimira abaduteye inkunga mu kurwanya iki cyorezo harimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO), nkaba nshimira cyane Dr Tedros ndetse na Jack Ma na foundation ye.
Ndashimira kandi n’abandi bafashije mu bikorwa, inama batugiriye n’ibikoresho baduhaye.
Ndashimira cyane Minisiteri y’Ubuzima, n’inzego zindi za Leta muri rusange, akazi keza n’ubwitange bikomeje kugaragarira mu bikorwa by’urwego rw’Igihugu twashyizeho, buyobowe na Minisitiri w’Intebe.
Abanyarwanda, dushyize hamwe, twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye. Ubufatanye bwacu ndetse no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya iki icyorezo. Kandi tugomba kuyitsinda.
Nongeye kubasaba uruhare rwa buri wese mu bikorwa no mu myumvire. Ingamba twafashe ziratanga umusaruro mwiza.
Ibyemezo dufata uyu munsi nibyo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba, kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.
Mbifurije amahoro y’Imana muri ibi bihe turimo.