Abenshi mu barwaye coronavirus ni abaturutse hanze y’ u Rwanda

Coronavirus, icyorezo gihangayikishije isi. Photo internet

Umuntu  wa mbere wagaragaweho covid-19 ku italiki ya 14 Werurwe uyu mwaka mu Rwanda, yari umuhinde wageze mu Rwanda taliki ya 8 Werurwe 2020 avuye mu Mumbai nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje.

Iyi Minisiteri yatangaje ko uyu munsi taliki 24 Werurwe habonetse abantu 4 banduye covid-19, umubare w’abamaze kuyandura ukaba ari abantu 40.

Abantu 2 baje baturutse Dubai, umuntu 1 aturutse i Buruseli mu gihugu cy’ Ububiligi, undi akaba ari uwayanduriye mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo taliki ya 23 abasanganywe covid-19 ni abantu 17. Abantu 16 bakaba bari bavuye mu ngendo zo hanze y’u Rwanda.  Abantu 9 baje baturutse Dubai, abantu 3 baje baturutse muri Kenya, abantu 2 baje baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuntu 1 aturutse mu  gihugu cy’Ubuhinde, undi 1 aturutse Qatar, undi ni uwahuye nuyirwaye mu Rwanda.

Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko aba baturutse hanze y’u Rwanda bahise bajyanwa aho bakurikiranwa nta wundi muntu bahuye nawe ngo bamwanduze.

Ku italiki ya 22, abantu 2 bayisanganywe bari bavuye Dubai. Taliki ya 21 Werurwe nta murwayi wagaragaye.

Taliki ya 20 abasanganywe iki cyorezo ni abantu 6: umufaransakazi w’imyaka 30 n’umwana we w’amezi 10, umunyarwanda w’imyaka 32 warututse Dubai, umunyasuwedi w’imyaka 26 wari uturutse muri Suwedi, umunyarwanda w’imyaka 32 wari usanzwe akorera ingendo mu mahanga n’umunyarwanda w’imyaka 24 wari uvuye mu Buhinde  akanyura  Doha muri Qatar .

Taliki ya 19 Werurwe nta murwayi wagaragaye.

Taliki ya 18 Werurwe habonetse abantu 3 banduye covid-19.  Umuhindekazi w’imyaka 37 wari uvuye Mumbai mu Buhinde,  umunyarwanda w’imyaka 26 wari uherutse gukorera ingendo hanze y’u Rwanda n’umunyarwanda w’imyaka 46 wari uturutse mu Bubiligi akanyura Addis Abeba muri Ethiopia .

Taliki ya 17 Werurwe hagaragaye umuntu 1 wanduye: umurundi w’imyaka 35 wari uvuye Dubai yerekeza i Bujumbura.

Taliki ya 16 Werurwe hagaragaye abantu 2: umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’umunyarwanda wanduye mbere ye waherukaga mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar, n’umudage w’imyaka 61 waturutse mu Budage.

Taliki ya 15 Werurwe hagaragaye abantu 5 banduye covid-10. Umunyarwanda w’imyaka 34 waturitse muri Sudani y’Epfo, umugabo w’imyaka 36 waturutse mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar, umunyarwanda w’imyaka 30 utari uherutse gukorera ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wari uturutse i Londres mu Bwongereza.

Iyi Minisiteri uvuga ko hari icyizere ko umuntu wa nduye covid-19 bwa mbere mu Rwanda, ashobora kuva mu bitaro mu mpera z’iki cyumweru.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 4 =