Bugesera: ibigega bifata amazi y’imvura birafasha abanyeshuri kunoza isuku

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo byahawe ibigega bifata amazi y’imvura n’ umushinga WaterAid ku nkunga ya the Sustainable Climate Impact Fund (SCIF), bavuga ko byabafashije kubona amazi meza yo kunywa no gusukura ibikoresho byo mu gikoni ; bituma barushaho guteza imbere isuku n’isukura.

Ucyinjira muri GS Nkanga, uhita ubona ikigega kirabagirana kiri hafi y’ubukarabiro, aho abanyeshuri baza kunywera amazi meza iyo bamaze gufata ifunguro rya saa sita.

Hafi yacyo hari ikindi kigega gisanzwe gifata amazi y’imvura. Iki ni kimwe mu bigega 18 iki kigo gifite na cyo gifata amazi y’imvura ariko atayungururwa. Ayo ni na yo abanyeshuri bakoreshaga mu gukoropa,mu gikoni no kuhira imboga; batarabona ibishya.

NKUNDIMANA Philippe, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Agira ati” Dutangira umwaka ushize byari bigoye cyane cyane kubona amazi yo kunywa. Twafataga amazi ari mu bigega bisanzwe akaba ariyo umunyeshuri akoropesha, bakayakoresha bateka ndetse bakaza kuyakoresha ariyo banywa, kubera ko nta yandi mazi yo kunywa babaga bafite.”

Nkundimana akomeza avuga ko kutagira amazi meza aho abanyeshuri bataha byatumaga usanga bamwe bahora barwaye.

Ati” No mu ngo aho dutaha, bamwe na bamwe ayo mazi meza ntabwo aba ahari ugasanga ni ikibazo gikomeye abana bararwara inzoka n’ibicurane bya buri munsi, ariko uyu munsi wa none ubuzima bwacu bwarahindutse (amwenyura)”!

Akomeza agira ati “Ibi bigega byatworohereje ubuzima kuko ubu umwana azana igikoresho cyo kuyashyiramo (gourde) akanywa amazi meza ayunguruye, yashaka afite akajerikani akayashyiramo akaba ariyo atahana iwabo mu rugo”.

UMURERWA Chance wiga muri mwaka wa gatatu, avuga ko ubu yatandukanye no gusarara yaterwaga n’amazi mabi.

Agira ati” nkanjye iyo nyoye amazi y’imvura ndasarara, nkarwara na anjine; ariko ubu kuva aho ntangiye kunywa amazi yo muri smart tanks singisarara kuko sinanywa andi atayunguruye (aseka)”!

Iyi ni smart tank ivamo amazi ahita anyobwa
Umwana uri kuvoma amazi yo kunywa avuye muri smart tank

Akoreshwa no mu cyumba cy’umukobwa

Aya mazi abanyeshuri bakoresha ku meza no mu gikoni, ni na yo abakobwa bageze mu bwangavu  bakoresha mu cyumba cy’umukobwa, kuko yo aba asukuye neza.

UMURERWA Chance avuga ko ikigo cyabo kitarayahabwa, bakoreshaga amazi yo mu bigega bisanzwe n’ibiyaga akabatera indwara mu myanya myibarukiro-gore.

Agira ati”Twifashishaga amazi yo mu bigega bisanzwe, aba arimo inzoka kubera kumara igihe kirekire, akaba ariyo dukoresha mu cyumba nta kuyungururwa byabaga ari ibindi bibazo cyane cyane mu gihe umukobwa ari mu mihango, benshi yabateraga indwara. Ariko ubu iyo tugiye kuyakoresha, tuvoma ariya yo kunywa”!

Akomeza agira ati” Mu midugudu hataragera amazi, na bwo twakoreshaga amazi yo mu biyaga. Ariko ubu ngubu ntitukiyakoresha tureba aya. No mu gihe imiyoboro y’amazi idakora neza, uza hano ukavoma ayo gukoresha mu rugo”.

Abanyeshuri 3709 mu byiciro byose (incuke, abanza n’ay’isumbuye) ni bo biga muri Gs Nkanga, ishuri riherereye mu kagari ka Batima, umurenge wa Rweru w’akarere ka Bugesera.

Abo banyeshuri, abarezi n’abakozi b’icyo kigo, nibo banywa amazi meza asukurwa n’ibigega bibiri bifata amazi y’imvura bubakiwe muri Nyakanga 2025, bifite uburyo buyayungurura bukoresha imirasire y’izuba kandi bugahangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ikigega kimwe gifite ibice bitandukanye birimo igifite metero kibe 90 z’ubujyakuzimu; kikaba cyarashyizweho n’uburyo bukoresha filter aho avamo akajya muri smart tank iyungurura amazi angana na litiro 1000 akabona kunyobwa.

Aha bahavoma amazi yogeshwa ibikoresho byo mu gikoni akanatekeshwa.

Ubu buryo bwo gufata amazi y’imvura akayungururwa mbere yo kunyobwa, kandi busaba isuku ihagije.

Umwe mu bafasha abanyeshuri kuyacunga neza ngo atangirika, asobanura uko bakorera isuku ibi bigega.

Ati” Tubyoza kenshi gashoboka, kuko tutabyogeje amazi ntiyaza ari meza hazamo urubobi”

Umuyobozi wa Gs Nkanga, Turatsinze Cyprien, avuga ko iki kigo kitarahabwa ibi bigega bigiha amazi meza yo kunywa, abana bari barataye ishuri.

Ati”Abanyeshuri ntabwo bitabiraga ishuri neza, twagiraga n’umubare munini w’abana bavaga mu ishuri; kuko abenshi babaga bagiye gushaka amazi yo koga bagakererwa kenshi abandi bagasiba. Icyo gihe kandi banywaga amazi y’ikiyaga adasukuye, aho ibigega bibonekeye, umubare wose w’abanyeshuri n’abarimu twese tunywa amazi meza.

Umuyobozi wa Gs Nkanga, Turatsinze Cyprien

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda (EICV7) bwerekanye ko kubona amazi meza yo kunywa byageze kuri 90% mu 2024, mu gihe bwari kuri 87% mu 2017.

WaterAid Rwanda ivuga ko impamvu yatangije umushinga w’amazi mu mashuri mu karere ka Bugesera ari uburyo bwo guha abana amazi meza yo kunywa, kuko mbere bavomaga amazi y’ibiyaga ndetse hagatemwa ibiti byinshi kugira ngo bayateke bikangiza ikirere.

Ubu uyu mushinga wo gufata amazi y’imvura yangizaga ibidukikije agateza isuri, wagabanyije ibicanwa byari gukoreshwa mu guteka amazi, kuko ikigo kitakiyateka ahubwo cyazigamye ayo mafaranga akoreshwa mu bindi bikorwa biteza imbere uburezi.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 ⁄ 5 =