Nyagatare-Karangazi: Abayobozi bahawe indangamanota, gukorera hamwe nk’itsinda bitanga isura nziza y’imiyoborere

Indangamanota zitwongerera imbaraga cyane kuko iyo tubonye ko twesheje imihigo, twumva dufite imbaraga zo gukorera igihugu kurushaho.”

Ayo ni amagambo ya Kayitesi Devota, uyobora Umudugudu wa Buhongora, wo mu kagali ka Kamate, mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare agaragaza uko guhabwa indangamanota byababereye isoko y’ishyaka no kongera umuhate wo gukora. Uyu muyobozi kimwe na mugenzi we Mbangukira Danyeli wo mu mudugudu wa Kageyo, bavuga ko ibanga ryabo ryabaye ugukorera hamwe nk’itsinda, kumenya abaturage no kubahuriza mu matsinda yo kwiteza imbere.

Kayitesi Devota avuga ko guhuriza hamwe abo ayobora biri mu byamuhesheje amanota meza

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025, ubwo bari bitabiriye umwiherero w’abayobozi n’abafatanyabikorwa wateguwe n’Umurenge wa Karangazi ku nsanganyamatsiko igira iti
“Umuturage ku isonga, wishimye, utekanye, uteye imbere, ufite isuku.”

Muri uyu mwiherero, hatanzwe indangamanota ku bayobozi b’imidugudu n’utugari, hagaragazwa uko bitwaye mu mihigo irimo isuku, umutekano, mituweli, imibereho myiza n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Mbangukira Danyeli ati “Ibanga twakoresheje ni ugukorera hamwe nk’itsinda, tukamenya abaturage, tukabahuriza mu matsinda, tugakora inteko za buri kwezi, tugafashanya kwishyura mituweli no kwesa imihigo.”

Meya GASANA Stephen aratanga icyemezo cy’ishimwe kuri umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu murenge wa Karangazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Umwiza Mutesi Hope, yasobanuye ko indangamanota atari uburyo bwo guhana, ahubwo ari uburyo bwo kuzamura imikorere n’ubufatanye, aho uwatsinze aharanira kudatera intambwe isubira inyuma, naho uwatsinzwe agakora cyane kugira ngo na we aze ku isonga.

Avuga ku muhigo bakuye muri uyu mwiherero, Mutesi Hope yagize ati“Umuhigo wa mbere dutahanye ni ugukomeza gukorera hamwe nk’itsinda. Abaturage ni abafatanyabikorwa ba mbere, tugomba kubashishikariza gukura amaboko mu mufuka.”

Ababonye indangamanota nziza bahembwe

Gushyira mu bikorwa inshingano bisaba kuzimenya

Mayor w’Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen avuga ko kugira ngo abantu bashobore kuzuza inshingano zabo neza ari uko bamenya izo nshingano,bakamenya uko zubatse.

Ati “Uko inzego z’igihugu zubatse,kugera ku mudugudu, buri rwego rufite inshingano,n’uburyo ibintu bigomba gukorwamo.Kutamenya inshingano zawe ni ugutakaza icyizere igihugu cyakugiriye.”

Meya GASANA Stephen yasabye buri muyobozi kumenya inshingano ze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba, Jeanne Nyirahabimana, wari umushyitsi mukuru muri uyu mwiherero we yagize ati “Indangamanota tuyihuze n’iteka rya perezida n’ikayi y’imihigo.Ndifuza ko abayobozi bajya badusura mu murenge wa Karangazi bagasanga dufite imidugudu y’icyitegererezo. Karangazi ikwiye gukomeza kuba icyitegererezo. Icyo bisaba ni ugushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.” Yongeyeho ko buri muyobozi agomba gusoma Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo muri 2023, rigena inshingano n’imikorere y’inzego z’ibanze.

Jeanne Nyirahabimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba asanga Karangazi ikwiye kuba icyitegererezo

Binyuze muri gahunda yo gutanga indangamanota, ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi bwatangaje ko muri iki cyumweru amanota azatangirwa no ku masibo ndetse no ku ngo, kugira ngo buri rugo rurusheho gusobanukirwa uruhare rwarwo mu isuku, mituweli, umutekano n’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Umwiza Mutesi Hope ati “Iyo umuturage ashyizwe ku isonga, si amagambo gusa. Bigomba kugaragarira mu bikorwa.”

Mbangukira Danyeli ati”Gukorera hamwe n’abo nyobora nk’itsinda ni byo nkesha aya manota meza”.

Mbangukira Danyeli yasobanuye ko gukorera hamwe, kubumbira abaturage mu matsinda, no gutegura inteko buri kwezi, ari byo byatumye umudugudu we ugera ku musaruro ushimishije. Na ho Kayitesi Devota yagaragaje ko kugira amatsinda yishyura mituweli byorohereje abaturage kandi bikazamura ishyaka ryabo.

Umurenge wa Karangazi ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare.Ufite utugali 11 n’imidugudu 53 na site 23 z’imiturire. Uyu murenge utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 96, muri bo 70% bashobora kubona amazi meza.

Karangazi ni umwe mu mirenge minini mu gihugu. Ariko ibyo ntibyabujije abawuyobora gushyira imbere imiyoborere ishingiye ku bufatanye, kumenya inshingano no gucunga neza ibipimo by’imihigo.

Gutanga indangamanota byahujwe n’iteka rya Perezida n’ikayi y’imihigo, bikaba intwaro yo gushyira umuturage ku isonga atari mu nyandiko gusa, ahubwo mu bikorwa biboneka.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 − 4 =