Spiro Rwanda yorohereje abaturarwanda kubona moto zitangiza ibidukikije
Ubuyobozi bw’uruganda rukora moto zikoresha amashanyarazi Spiro Rwanda buvuga ko bworohereje abaturarwanda kubona moto zitangiza ibidukikije mu kuzibona ku bwinshi no mu buryo bworoheye buri wese.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Spiro Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 27 Nyakanga 2025 cyabereye ku cyicaro cy’uru ruganda giherereye I Masoro mu karere ka Gasabo , umujyi wa Kigali.
Mu kiganiro n’abanyamakuru abagize ubuyobozi bw’uruganda rwa Spiro bagarutse ku bijyanye n’uko moto zikorwa na Spiro zihendutse ugereranyije n’izindi moto zidakoresha amashanyarazi kandi zikaba zitangiza n’ibidukikije kuko kuba zikoresha umuriro w’amashanyarazi bituma zifasha mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere.

Umuyobozi mukuru wa Spiro , Kaushik Burman, yavuze ko biyemeje gusimbuza moto zikoresha lisansi izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje zo kurengera ibidukikije.
Yagize ati:’’ Izi moto ntizisohora imyuka yangiza ikirere, bityo zigabanya cyane imyuka ihumanya ndetse zikanateza imbere umwuka mwiza ku gihugu nk’u Rwanda, cyiyemeje kugera ku ntego zacyo zo kurengera ibidukikije zishingiye ku masezerano y’i Paris. Gusimbuza moto zisanzwe zikoresha lisansi n’izikoresha amashanyarazi ni intsinzi ikomeye.’’
Kaushik yakomeje avuga ko Spiro Rwanda yashyizeho uburyo buboneye bwo kuzikorera ku giciro kibereye ubukungu mu karere n’u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati:“Waba uguze moto zacu , kuzikodesha ku buryo bujyana no kubyegukana buhoro buhoro, cyangwa biciye mu bufatanye n’amakoperative , Spiro ituma Abanyarwanda b’abamotari n’abandi babasha kubona moto zikoresha amashanyarazi nk’uburyo bwo gutwara burengera ibidukikije.”
Mu rwego rwo kwagura ibikorwa, Spiro imaze kugeza ibiro na sitasiyo mu ntara zitandukanye n’umujyi wa Kigali.

Mu bihugu Spiro ikoreramo birimo n’u Rwanda , habarirwa moto ibihumbi 18, na bitiri ibihumbi 40.Batiri zihindurwa kenshi binyuze muri sitasiyo zirenga 600.

Kuba Spiro Rwanda yorohereza abaturarwanda kobona moto zitangiza ikirere ni ikimenyetso cy’ubushake mu guharanira ubwikorezi burambye muri Afurika,bizanira ingaruka nziza ku bidukikije.
Clementine NYIRANGARUYE
