Zimwe mu nshingano za RSB zeguriwe Rwanda FDA

Dr Charles Karangwa, Umuyobozi wa Rwanda FDA

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge RSB cyeguriye zimwe mu nshingano zacyo Rwanda FDA Ikigo gishinzwe kugenzura ibyo kurya, kunywa n’imiti ; aho RSB   izakomeza gushyiraho ibipimo ngenderwaho naho Rwanda FDA ikagenzura uko byubahirizwa.

Mu kiganiro, Ikigo gishinzwe kugenzura ibyo kurya, kunywa n’imiti Rwanda FDA (Rwanda Food and Drugs Authority), Umuyobozi wacyo Dr Charles Karangwa yavuze   batumiyemo abafatanyabikorwa, abafite inganda z’ibiribwa n’ibinyobwa, n’abacuruzi ngo barebere hamwe uburyo hajyaho gahunda y’ibiribwa n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukumira indwara zaterwa n’ibitujuje ubuziranenge hanagamijwe ko ibikorerwa mu Rwanda bigere ku isoko mpuzamahanga.

Ndayisenga Juvenal ni ufite micro akuriye abenga imitobe n’inzoga mu Rwanda yasabye koroherezwa kubona ibyo gupfunyikamo ku giciro gito, hagabanywa imisoro yabyo

Aho yatanze urugero rwa Rwanda Air  yashize  imbaraga mu bwikorezi ;  ikaba ijya mu bihugu bya  Afurika, Uburayi na Asia, akaba arinako  bashaka ko ibikorerwa mu Rwanda nabyo  bigera kuri icyo gipimo, cyane ko Afurika yafunguye imipaka.

Yasabye cyane abacuruzi n’abanyenganda gutekereza ko bakwiye kurenga imipaka y’u Rwanda.

Iki kigo gishya kizatangirana n’inganda 10, ndetse gitangire gusura abacuruzi n’abanyenganda guhera ku italiki ya 1/11/2019.  Inshingano za RSB yazihaye Rwanda FDA  ku italiki ya 7/4/2019. Ikaba yarashyizweho n’itegeko No .03/2018 ryo kuwa 09/02/2018.

 

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =