Umugani w’Imbwa n’intama

Imbwa n'intama. @Rwiyemeza.

Imbwa n’intama byarabanaga, bikaba inshuti cyane, kandi byari bihuje umuruho.

Umunsi umwe byicara ahantu hiherereye, biganira iby’imibereho yabyo.

Intama iterura ivuga iti «iyo ntekereje amaherezo yacu muri iyi si,
nta gisimba na kimwe duhwanyije umubabaro, ibyo bikantera agahinda kanini,
ndetse nkumva byazamviraho kwiyahura.

Tekereza mbese ibyiza ugirira abantu: ubumvira iteka, ukabararira, ntubahemukire.
Ingororano ikaba iyihe?

Nta yindi itari ugukubitwa, ndetse rimwe na rimwe bakakwica!

Ngiyo ingororano yawe hano mu nsi, ntutegereze indi!

Naho jye rero, nkabambika ngaheka n’urubyaro rwabo. Imirima yabo ni jyewe uyifumbira, ntibashirwe batanyishe ngo bandye!

Bakabaga inyama bakarya, impu bakagura amafaranga.

Tuzira iki? Cya he? Mbese ni ukubakorera, amaherezo bakatwica uko bishakiye. Ngiyo inyiturano yacu hano mu nsi. »

Imbwa na yo, ubwo yari iteze amatwi inshuti yayo, kuko yumvaga ibyo ibwirwa
ari byo ihora ikorerwa na shebuja.

Nuko ibwira intama iti «ibyo uvuga ni ukuri, ariko ntitwakwigerera abantu
ngo tubiture ibyo batugirira.

Tuzajye ducisha make yenda amaherezo bazabona ko na twe dufite umubiri. »

Inkomoko: Ikigo cy’igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 4,
Icapiro ry’amashuri-Kigali 2004,P.50; na Rwiyemeza.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 + 20 =