‘’Umuco wo gusoma uganze mu Rwanda’’_ Musafiri Patrick

Atete Musoni Lily Resly, wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, wahawe ishimwe nk’uwahize abandi mu gusoma neza .

Mu gusoza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, Musafiri Patrick, ushinzwe uburezi muri “Save the Children Rwanda” akaba n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imishinga ifasha mu guhugura abanyeshuri mu Gusoma no Kwandika “Soma Rwanda” yavuze ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo umuco wo gusoma uganze mu Rwanda.

Ni igikorwa cyasorejwe mu Isomero Rusange rya Kigali “Kigali Public Library”, ku wa Gatanu taliki 30 Nzeri 2022.

Musafiri yatangaje ko ibi bizagerwaho binyuze mu masomero atandukanye hirya no hino mu gihugu. Kuri ubu hakaba hari amasomero y’abaturage agera kuri 72 akaba anasaba abantu kuyabyaza umusaruro.

Musariri yakomeje agira ati “Turashaka kurenga aya masomero, muri buri rugo rw’umunyarwanda rukaba rwaba isomero, icyo dusaba ababyeyi ni ukugenera abana babo ibitabo  bakabagenera n’umwanya mu rugo.”

Yanasbye ababyeyi gufata iminota 15 ku munsi bagasomera  abana inkuru zitandukanye  mbere yo kuryama, ibi bikazatuma  abana bakurana umuco wo gusoma  mu kwiga neza.

Musafiri Patrick, ushinzwe uburezi muri “Save the Children Rwanda” akaba n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imishinga ifasha mu guhugura abanyeshuri mu Gusoma no Kwandika “Soma Rwanda” .

Amaguriro y’ibitabo agiye kwagura

Musafiri yavuze ko nubwo mu myaka itanu habaye impinduka mu bijyanye n’ibitabo kuri ubu biboneka hakaba hagiye kunozwa uburyo byagera kuri bose. Aho yagize ati “Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke amaguriro y’ibitabo na hariya mu cyaro naho babibone, turimo gukorana n’abanditsi kugira ngo ibitabo biboneke ku giciro umubyeyi yabasha kubona, birasaba kwigisha n’abaturage akamaro k’igitabo kuko niba umuntu ashobora kujya mu kabari agasohokamo yishyute ibihumbi 5 cyangwa arenga nta bwo byumvikana uburyo yabura ibihumbi 2 ngo agure igitabo ashyire umwana mu rugo”.

Ikindi nuko Musafiri yagarutseho nuko abanditsi b’ibitabo barimo guhugurwa kugira ngo  bandike inkuru zivuga ku bintu byose birimo ubuhinzi, isuku n’ibindi.

Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye yumva uko Atete asoma. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard  yavuze  ko umuco wo gusoma ugenda wiyongera nubwo hakiri urugendo ; bakaba barimo kugukora ibishoboka kugira ngo umubare w’ibitabo wiyongere. Yanavuze ko urugo rushobora kuba isomero kuko uburezi bw’ibanze buhera mu rugo.

Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika, umwana w’umukobwa  wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, Atete Musoni Lily Resly,  yahawe ishimwe nk’uwahize abandi  mu gusoma neza . Naho Mukanyarwaya Placidie wo mu Mudugudu w’icyitegererezo “Munini IDP Model Village” mu Karere ka Nyaruguru yahawe ishimwe nk’uwafashije abana muri gahunda yo Gusoma no Kwandika.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 9 =