Ubufaransa: Nsengiyaremye wabaye minisitiri w’intebe mu Rwanda, yemeje ko atigeze abona Bucyibaruta afite ibitekerezo bihembera urwango” –

Nsengiyaremye Dismas wabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1992-1993.

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa mbere rwakomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe w’iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro akaba akurikiranwe ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Urukiko rwatangiye rwumva Nsengiyaremye Dismas w’imyaka 77 y’amavuko wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993, yari ari mu rukiko nk’impuguke (témoin de contexte). Uyu mugabo wagaragaraga nk’ubyibushye, mu ikositimu (costume) y’umukara werurutse, yabanje kurahira ko ibyo agiye kuvuga ari ukuri, nyuma asaba urukiko kuvuga yicaye kubera ikibazo cy’umugongo.

Nta sano afitanye na Bucyibaruta

Nsengiyaremye Dismas yabanje kuvuga amashuri yose yize, ndetse nuko yagiye akorera leta y’u Rwanda imirimo inyuranye kugera abaye minisitiri w’ intebe kugera muri Nyakanga 1993 ubwo yavaga kuri uwo mwanya. Abajijwe icyo apfana na Bucyibaruta, yavuze ko nta kintu kihariye bapfana, ko bwa mbere bamenyaniye mu ishuri rya Christ Roi aho yigaga, Laurent Bucyibaruta yiga imbere ye ho umwaka umwe. Yakomeje agira ati “njye na Bucyibaruta twari inshuti ndetse dukorana neza, ndetse ageze mu bufaransa yarampamagaye nditaba, nta kibazo twari dufitanye.” Yongeyeho ko uko  azi Bucyibaruta ari uko ari umuntu utemera akarenganye. Ati “ntabwo muzi agira nabi, ndetse sinigeze mubona afite ibitekerezo bihembera urwango na Jenoside kuva muzi ari muto, icyo atemera arakivuga,ntabwo uko muzi yabasha kuvira nabi”.

Jenoside yemejwe na Loni ntiyayivuguruza

Maitre Richard Gisagara wo ku ruhande rw’abaregera indishyi (partie civile) yabajije Nsengiyaremye Dismas niba azi abantu bagiye bahinduka abahezanguni kandi mbere batari bo. Amusubiza agira ati “ntabwo uko nari mbayeho byatumaga nshobora gukurikira neza kuko nari I Gitarama muri komini Mushubati aho nari nihishe; kuko natinyaga ko nakwicwa cyane ko bagenzi banjye b’abaminisitiri batavugaga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze kwicwa nanjye byashoboraga kumbaho hari abari barabimbwiye.” Me Gisagara yongeye kumubaza niba  yemera ko mu Rwanda habaye jenoside. Amusubiza ko Perezida w’urukiko yaba ariwe ubimubaza.  Perezida w’urukiko ati “wabisubiza”. Nsengiyaremye ati “ntabwo mfite aho mbogamiye sindi hano guca urubanza”. Me Gisagara ati “subiza yego cyangwa oya. Wemera ko mu Rwanda habaye jenoside?” Nsengiyaremye ati “ONU yarabyemeje kuva mu 1994 si njye ushobora kubivuguruza”.

Nsengiyaremye Dismas yabaye Minisitiri w’intebe w’ u Rwanda kuva tariki 2 Mata 1992 kugera tariki 18 Nyakanga 1993. Laurent Bucyibaruta uri kuburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda rw’i Paris akaba ari we wasabye ko Nsengiyaremye ahamagazwa n’urukiko.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 3 =