“Twasubiye na none mu bihe bigomba kwitonderwa” Perezida Kagame asaba Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Gukaraba intoki hakoreshejwe umuti usukura intoki mu kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19

“Umubyeyi (se) wa Karim (amazina yahinduwe) yitabye Imana”. Ubu ni ubutumwa umwe mubo tubana ku rubuga rwa whatsapp yadusangije ku wa Gatanu (18/12/2020) atumenyesha ko mugenzi wacu yapfushije se umubyara. Nk’uko bisanzwe abenshi twihutiye kubaza icyo uwo mubyeyi yazize. “Yahitanywe na COVID” nicyo gisubizo twabonye.

Hadaciyeho iminsi, ku Cyumweru, mbona umubyeyi tuziranye yashyize ifoto ahatangarizwa amafoto kuri whatsapp yayirengejo amagambo “RIP” bivuze ngo Uruhukire mu mahoro. Mubwiye nti mukomere ati “uyu ni mubyara wanjye, COVID-19 yamutwibye”. Ibi byongeye kunyibutsa cyane ibimaze iminsi bitangazwa n’inzego zitandukanye zigaragaza ko COVID-19 icyorezo kimaze amezi 9 kigeze mu Rwanda cyongeye gukaza umurego nyuma y’aho cyari cyabaye nk’igicisha make mu kwezi k’Ukwakira.

Imibare y’abanduye imaze kuboneka muri uku kwezi ku Kuboza konyine iruta iy’abanduye mu kwezi ku Ukwakira n’Ugushyingo ubateranyije. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu Wa Mbere (21/2/2020), Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe yashimangiye ko COVID-19 yongeye kuzamukana ubukana.
“Ni ikibazo rero cyongeye gusa n’ikizamuka, kidusaba ko twongera tugafata ingamba z’indi, cyangwa ziyongereye ku zari zisanzwe n’ubundi ntabwo twarekuye rwose”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “twongeye kugerageza kugira ngo twibutse abantu, tugabanye uko kwibagirwa, abantu bareke kwirara, bakoreshe masks (udupfukamunwa), bakoreshe kutegerana, gukaraba..bya bindi byose tuzi batubwira tugomba gukora”.

Ubukana COVID-19 yongeye kugira bugaragarira mu mibare y’abantu irimo kwambura ubuzima. Ukoze impuzandengo ishingiye ku mibare ya buri munsi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Ukwakira iki cyorezo cyatwaraga ubuzima bw’umuntu umwe mu minsi itanu, mu Gushyingo umuntu umwe mu minsi ibiri naho mu kuboza ni abantu babiri mu minsi itatu. Uko kuzamuka kw’imibare kunagaragara mu igereranywa ry’impuzandengo y’abanduye muri aya mezi atatu.

Ashingiye ku mibare imaze iminsi itangazwa, Perezida Kagame yagize ati “Nibyo bihe turimo twasubiye na none mu bihe bisa nk’ibigomba kwitonderwa cyane aho tugomba gukora byinshi. Dusaba abantu ko babyumva, bakumva ko yaba Leta, yaba Inzego zitandukanye ari n’abandi ntawe ufite umutima wo gushaka kubuza abantu amahoro ahubwo iki cyorezo nicyo cyatubujije amahoro”

Imibare Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ku wa 20 Ukuboza, 2020 igaragaza ko muri rusange mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 690,221 hagaragayemo abantu 7,293 banduye COVID-19, muribo 63 bahitanwe n’iki cyorezo naho 6091 barakize. Umuntu wa mbere yatahuweho COVID-19 ku butaka bw’ U Rwanda muri Werurwe 2020.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 2 =