Ruhango: Ubusinzi bukurura amakimbirane mu miryango

Mu kabari. @Teradig News

Bamwe mu batuye mu Kagali ka Kizibere mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, bavuga ko hari abagabo n’abagore batumvikana ku bijyanye n’umutungo w’umuryango kubera ubusinzi.

Ukumarira umutungo mu kabari kwa bamwe mu bashakanye bitera umwiryane, amakimbirane ashobora no kuganisha ku rupfu.

Flomina Kizabe atuye Kizibere, avuga ko iyo imyumbati yeze, hari bamwe mu bagabo bayijyana ku isoko bakayigurisha aho kugira ngo bajyane amafaranga mu rugo, bagahitira mu kabari bakayanywera. Akabifata nko gutsikakamirwa k’umugore mu rugo ndetse akabona ko biterwa n’ubusambo abagabo bamwe na bamwe bifitemo.

Yagize ati “hari abo usanga bafite ikibazo cyuko nkiyo kawa cyangwa imyumbati yeze usanga aribwo bamwe mu bagabo basarura ubundi bakajyana kugurisha”.

Si abagabo bajyana amafaranga yagatunze urugo mu kabari gusa.

Gahamanyi Celestin nawe atuye Kizibere, yavuze ko hari abagabo barushye cyane bakubitwa n’abagore babo, bakoza abana, bagateka, abagore bigiriye mu kabari kunywa inzoga.

Yagize ati “muri iyi minsi abagabo nabo baragowe kuko hari umubare munini w’abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakumva ko ari iryabo gusa, bigatuma bishyira hejuru cyane”.

Gahamanyi asaba leta gukora ubukangurambaga, amahugurwa mu karere kose ka Ruhango kugira ngo umugabo n’umugore basobanukirwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati “inzego zo hejuru zikwiye kuza kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye abaturage bose, yaba abagabo cyangwa abagore.  kuko nubwo bamwe mu baturage bavuga ko abagore bonyine aribo batsikamiwe ku bijyanye n’imitungo hari n’abagabo babirenganiramo”.

Mu nteko z’abaturage niho higishirizwa imiryango

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine avuga ko bakora ubukangurambaga mu nteko z’abaturage bagasobanura amategeko agenga umuryango, aho ntawe ukwiye kubangamira mugenzi we no kumuhohotera.

Yagize ati “kuba abantu bashaka imitungo mu rugo ari babiri ntawugomba kwishingikiriza imitungo ari wenyine ngo yumve ko yabangamira mugenzi we, kuko imitungo y’abashakanye hari uburyo icungwa nta mahane ajemo, nta n’amakimbirane ajemo bose bakumva ko kubana neza ari ukubana mu mahoro n’imitungo bakayicunga mu mahoro”.

Uyu muyobozi yatangaje ko aka karere ntabushakashatsi barakora ngo hamenyekane ingo zibanye nabi, icyakora ngo ubwo umwaka w’imihigo 2021/2022 watangiraga, mu Karere ka Ruhango habarurwaga imiryango 427 ibanye mu makimbirane, iyaganirijwe ikongera kubana neza ikaba isaga 120, aho kugeza ubu bakomeje ubukangurambaga bwo kuganiriza ingo bigaragaye ko zibanye nabi.

Shokano Mercie

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 2 =