Reading Riders: Igisubizo ku batabasha kugera ku masomero

#UmubarankuruKwigare #SomaIgitabo #ReadAloud #ReadForYours #ReadyForReading

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma mu bakiri bato, umuryango utegamiye kuri Leta ‘Ready For Reading’ ufatanyije na ‘Rwanda Book Mobile” watangije umushinga wiswe ‘Reading riders’ aho abanyonga igare bazajya bajya ahantu hagiye hatandukanye gusomera inkuru abantu ziri mu bitabo.

Nkuko bitangazwa na Jean Marie Umuyobozi ushinzwe imishinga n’ubufatanye muri ‘Ready For Reading’; umushinga wa Reading Riders waje uje kuba igisubizo ku bantu batabasha kugera aho ibitabo biri. Yagize ati “Ubusanzwe uyu niwo mushinga twatangiye ku bufatanye na Rwanda Book Mobile ugamije guteza imbere umuco wo gusoma no gushyigikira abasomyi bigoye tubageraho mu mashuri yabo.”

Habimana Jean Marie akomeza asobanura ko uyu mushinga wa “Reading Riders” witezweho kuzakemura ibijyanye n’ireme ry’uburezi no kugabanya umubare w’abana bata ishuri. Yagize ati “Reading Riders izatanga ibisubizo bitandukanye harimo gukemura ikibazo cy’abana barimo kugera ku rwego rw’umwaka wa kane w’amashuri abanza badafite ubushobozi bwo gusoma no kugabanya abata ishuri kuko kubigeraho byagaragaje ko ijanisha rinini ry’abana bagera ku rwego rw’amashuri abanza mu mwaka wa 5 badafite ubushobozi bwo gusoma bakunda guta ishuri”

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu mashuri ya Leta yo mu murenge wa Rwinkwavu ukorwa mu buryo bw’igerageza mu gihe kingana n’amezi atatu, ukazakomesa gukorerwa mu yandi mashuri menshi nyuma y’iki gihe.

Kuva yafungura mu mwaka wa 2012, “Ready for Reading” yahaye abaturage amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika ndetse no kwimakaza umuco wo gusoma. Gusoma akaba ari nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurwanya ubukene bw’ibitekerezo na roho.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =