RCCGN: 70,4 % by’ibyuka byangiza ikirere bituruka ku buhinzi

Ifumbire y'imborera yakozwe n'abahinzi. Ifoto: The Bridge.

Muri ibi byuka bibi byangiza ikirere harimo ifumbire mvaruganda; Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishinzwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’igihe (RCCDN), isaba abahinzi gukoresha ifumbire y’imborera kuko nayo itanga umusaruro, ibihingwa bikagumana umwimerere kandi ntiyangize ikirere.

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kutangiza ikirere; akaba ariho Umuhuzabikorwa wa RCCGN, Vuningoma Faustin, avuga ko uretse kuba ifumbire mvaruganda iri mubizamura ibyuka byangiza ikirere ngo inatuma ibihingwa bidakomeza kugira umwimerere kandi ubutaka bushyirwamo ifumbire mvaruganda usanga amazi adafataho.

Asaba abahinzi ko bakurikiza gahunda ya Leta yo gukoresha ifumbire mvaruganda ivangiye n’ifumbire y’imborera hamwe n’iy’amatungo kuko bituma ifumbire mva ruganda igenda igabanuka mu butaka, bityo imborera yakwiyongera bigatuma ubutaka nabwo bukomeza kuba bwiza, bunatanga umusaruro mwiza.

Abahinzi bakoresha ifumbire y’imborera bemeza ko babona umusaruro w’umwimere kandi uhagije

Umwe mu bahinzi bahawe igihembo kuko bakora ubuhinzi butangiza ibidukikije, bugatanga umusaruro mwiza; Matabaro David wo mu Karere ka Ruhango, yemeza ko yehembewe kuba indashyikirwa mu buhinzi butangiza ibidukikije kuko akoresha ifumbire y’imborera yikoreye hamwe n’imiti gakondo.

Ahinga ku buso bwa hegitali 50, ahinga imyumbati, aho igiti kimwe cy’umwumbati afumbiza imborera agisaruraho ibiro biri hagati ya 50 na 80.

Matabaro akoresha imiti ikomoka ku bimera, akaba anafite pepiniyeri y’ibiti bikorwamo imiti; harimo umuravumba, nyiramunukanabi, urusenda n’indi. Naho ifumbire y’imborera ayikora yifashishije ibyatsi, ibisigazwa by’imyaka, amaganga n’ivu.

Mukamurara Kajabo Théodette nuwo mu Karere ka Bugesera nawe ari mu bahinzi bahembwe kuko akora ubuhinzi butangiza ibidukikije, kandi butanga umusaruro mwiza. Ifumbire akoresha arayikorera. Yagize ati ‘’nkoresha imiti yirukana udukoko mba nitunganirije, nta fumbire mvaruganda nkoresha n’imiti yo mu nganda yica udukoko ntayo nkoresha, ahubwo nkoresha ibyo nikorera by’umwimerere nkeza imyaka myiza y’umwimerere kandi nkabona umusaruro mwiza rwose ndetse mwinshi.”

Utu dukoko natwo yemeza ko ari ibidukikije tudakwiye gupfa, ahubwo ngo imiti aba yikoreye akoresheje umuravumba, umubirizi, nyiramunukanabi, urusenda n’amazi; biradusharirira tugahunga tukava mu bihingwa.

Abahinzi bahembye n’ Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishinzwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’igihe; buri wese yahawe chèque iriho ibihumbi 400.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 19 =