Perefe Bucyibaruta yashimiye abicanyi atiza umurindi Jenoside muri Gikongoro

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi rwerekana amateka ya mbere no mu gihe cya Jenoside, arimo uko yakoranwe ubukana bukomeye mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Mu bacyekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro, perefe Laurent Bucyibaruta aza ku mwanya wa mbere.

By’umwihariko Bucyibaruta avugwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi i Murambi, ahaguye inzirakarengane zirenga 50,000 zikaba zishyinguye mu rwibutso ruri ahubakwaga ishuri ry’imyuga aho i Murambi.

Nk’uko bisobanurwa na MUGABARIGIRA Stanley, umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi ruherereye muri aka karere ka Nyamagabe, intara y’amajyepfo, «Jenoside yatangiriye mu cyahoze ari komini Mudasomwa. Abatutsi baho baticiwe mu ngo zabo, cyangwa mu nzira bahunga cyangwa se ku mabariyeri, bahungiye kuri Diyoseze ya Gikongoro bahahurira n’abandi bo mu makomini atandukanye.»

Icyo gihe kandi, abatutsi bo mu makomini nka Nyamagabe Diyoseze yubatsemo, abaturutse muri komini Karama, Kinyamakara, Rukondo, n’abandi bagiye baturuka ahandi  bahungiye kuri diyoseze ya Gikongoro, baje kuhakurwa.

Yagize ati «bitegetswe na perefe Laurent Bucyibaruta wari umuyobozi wa byose, abatutsi barabashoreye babazana hano I Murambi babaha n’abajandarume mu rwego rwo kujijisha nkaho baje ku barinda.»

Bamaze kubageza aho bashakaga kubamarira ku icumu ngo bakase itiyo y’amazi kugira ngo babicishe inyota. Mugabarigira avuga ko muri iki gihe abatutsi bataryaga.

Abishwe  babanje kwizezwa kurindwa

Tariki 20 Mata 1994 abajandarume bari bari I Murambi, ngo begeranyije bamwe mu bagabo b’abatutsi bababwira ko bafite amakuru ko iryo joro bari buterwe, basa n’ababaha inama bati nimwumva amasasu mukomeze mwiryamire, turaba turi guhangana n’ibitero bije kubica. MUGABARIGIRA ati“ ariko sicyo byari bivuze mu by’ukuri, ahubwo kwari ukugira ngo nibaza kubica hatabaho ku barwanya.”

Akomeza avuga ko mu gicuku aribwo abari bayoboye abicanyi bagose umusozi wa Murambi batangira kurasa no gutera gerenade, abagabo b’abatutsi n’abasore bari bagifite imbaraga bagerageza gukoresha ibice by’amatafari yubakaga iryo shuri ngo birwaneho; ati”ariko ntabwo watera itafari undi atera gerenade ngo muhangane. Mu batutsi bagera ku bihumbi 50 bari bari hano, harokotse ngerere. Babonye bamaze kwicwamo benshi, baravugana bati ufite agatege ko kwirukanka niyirukanke. Bamwe bahungira kuri paruwasi gatolika ya Cyanika.”

Perefe Bucyibaruta yashimiye abicanyi

MUGABARIGIRA avuga ko nyuma y’ubu bwicanyi bw’I Murambi kuwa 21 Mata 1994 perefe Laurent Bucyibaruta yashimiye ababishe. Agira ati “niwe wafashe ijambo ryo kubashimira ku murimo ngo wari wakozwe, hanyuma ba bicanyi bahita babajyana mu Cyanika aho barimbuye abagera ku bihumbi 35 bari bahungiye kuri kiliziya.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi rwerekana amateka ya mbere no mu gihe cya Jenoside, arimo uko yakoranwe ubukana bukomeye mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Ubuhamya bwa benshi mu barokotse Jenoside bugaruka ku ruhare rukomeye rwa Perefe Bucyibaruta muri ubu bwicanyi ndengakamere.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahungiye mu Bufaransa ruzaburanishwa mu rukiko rwa rubanda rw’I Paris guhera tariki 09 Gicurasi 2022 kugeza muri Nyakanga 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 10 =