Paris: Bucyibaruta yabwiye urukiko ko yicuza ko atafashije abatutsi bicwaga ngo barokoke

Bucyibaruta Laurent ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku Gikongoro aho yari prefe; yicuza ko atafashije abatutsi bicwaga ngo barokoke.

Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 nibwo hasozwa urubanza rumaze amezi 2, ruregwamo Laurent Bucyibaruta, ku byaha bya Jenoside, acyekwaho kuba yarakoreye mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

Nyuma yuko humviswe ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu, ndetse n’abamwunganira bamusabiye kugirwa umwere, ku isaha ya saa tatu n’igice isaha ya Paris na Kigali, Bucyibaruta Laurent yahawe umwanya wo kugira icyo avuga, mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro wa nyuma.

Ntiyafashije abatutsi kurokoka

Mu magambo macyeya yavuze ubwo perezida w’urukiko yari amuhaye umwanya yabanje gushimira perezida w’urukiko n’abagize inteko iburanisha ko bamuhaye umwanya wo kugira icyo avuga Ku rubanza rwe rumaze amezi 2. Akomeza agira ati “nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko ntigeze ntekereza na rimwe kubatererana ngo mbahe abicanyi. Nahoraga nibaza icyo nakora kugira ngo mbafashe, barokoke. Ni ibibazo no kwicuza bimporamo buri munsi muri iyi myaka 28.”  Yakomeje agira ati “ariko mu by’ukuri sinigeze nifuriza akababaro abatutsi ba perefegitura ya Gikongoro, sinigeze mbasha kubafasha ngo barokoke n’imiryango n’inshuti zabo,ariko sinigeze nifuza kubatanga ngo bicwe! Sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’abicanyi, sinigeze nifuza ko habaho ubwo bwicanyi ndengakamere. Nibyo nifuzaga kuvuga. Murakoze!”

Nyuma y’amagambo Bucyibaruta yatangaje, urukiko rwagiye kwiherera kugira ngo rufate umwanzuro uza gutangazwa mu masaha ari imbere. Amakuru dukesha umunyamakuru Ines Ghislaine Nyinawumuntu witabiriye uru rubanza,  avuga ko  Bucyibaruta Laurent yabaye yemerewe kuba asubiye iwe mu rugo, akaza kugaruka asomerwa umwanzuro w’urukiko.

Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro kuva tariki 09 Gicurasi 2022, yaburanaga ku byaha bya  jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyokomuntu byakorewe abatutsi i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 2 =