Nyirabera yiteje  imbere kubera ibidukikije n’Ubukerarugendo

Nyirabera Marie Chantal afata amafoto mu isanzure y'ibidukikije

Nyirabera Marie Chantal yahembewe kuba umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’ibidukikije ku ihumana ry’Umwuka (Air Pollution). Ni Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga  wo Kubungabunga ibidukije muri uyu mwaka wa 2019.

Nyirabera ni umunyamakuru umaze imyaka igera  ku munani  yibanda ku nkuru z’ibidukikije no  kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima.

Ibi byanatumye  agira igitangazamakuru cyandika  ku  nkuru  z’Ibidukikije n’Urusobe rw’Ibinyabuzima n’Ubukerarugendo. Ari nacyo cyahembewe inkuru nziza n’Ikigo k’ Igihugu Gishinzwe kubungabunga  Ibidukikije (REMA) muri uku kwezi ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga  wo Kubungabunga ibidukije.

Mu 2014  yatangije Magazine yibanda ku bidukikije n’Ubukerarugendo(Rwanda For You Magazine, mugihe mbere yagiraga  urubuga www.rwandaforyou.com, avuga ko  byamufashije kumenya  byinshi  ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati : “Gufata umurongo umwe nkakora  ku bintu bimwe byatumye  menya ibintu byinshi mu buryo  bwo kunoza umwuga, mbikorana umwete,  nkabikunda ugasanga n’abo duhura bantera imbaraga umunsi kuwundi sinshike intege.”

Akomeza anavuga ko yabashije  kwegerana n’impuguke zibizobereyemo  bungurana ibitekerezo, anamenyana n’ibigo bitandukanye bikora muri izo nzego.

Ati :“Namenye byinshi haba  ku  mvugo  zikoreshwa mu kwandika ku bidukikije, nagiye mbona amahugurwa, nahuye  n’abantu benshi batandukanye babisobanukiwe kundusha  banyungura  ubumenyi, nahakuye  ubumenyi bwinshi.”

Nyirabera Marie Chantal atembera mu ishyamba ry’urusobe rw’ibinyabuzima

Mu  mikurire ye ngo yakuze akunda isomo ry’ Ubumenyi bw’isi (Geographie na science) nubwo yize indimi,  agakomerezaho itangazamakuru  ngo yahoranaga indoto zo kuzaba umwanditsi, aza kwisanga  yandika mu rwego rw’inkuru  n’ibinyamakuru, avuga ko inzozi ze zabaye impamo.

Ati : “Nkiga mu mashuri yisumbuye wasangaga nkunda gusoma utunyamakuru mu gihe abandi basomaga udutabo tuvuga inkuru ndende. Ubu nishimiye  ko nange nabashije kugira icyange gitangazamakuru kandi kikaba kitwara neza mu gukora neza inshingano zacyo nkanahabwa ibihembo.”

Inzozi  zisigaye ngo ni ukurushaho kuba  Umunyamakuru w’Umwuga,  akaba yakwandika mu binyamakuru  bya ‘International Geography’ nubwo  ngo kugeza ubu  abasha  guhanahana n’abandi ibitekerezo kumbuga nkoranyambaga zabo, anifuza kuzaba nk’umunyamakuru wa ‘Science et Vie’ bityo, akazagera kure nk’aho  nabo bageze, kuko abigiraho byinshi.

Mu buzima busanzwe usanga akunda kumenya inyamanswa zitandukanye, ibyo muri za Pariki, mu mazi, mu kirere n’ibindi birebana n’ibidukikije n’Isanzure.

Avuga ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ukubungabunga ubuzima  bw’umuntu kuko ibidukikije ari byo  bituma umuntu abaho neza bikaba isoko  y’ubuzima, bitanga amazi, bigatanga umwuka mwiza abantu  bahumeka, umuntu n’Ibidukikije  biruzuzanya, ngo niyo mpamvu abantu bagomba kubibungabunga nk’ubutumwa agenera abatuye isi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 20 =