Nyanza: Abaturiye uruganda rw’amazi rwa Mpanga barashishikarizwa gukoresha amazi meza

Uruganda rw'amazi rwa Mpanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturiye uruganda rw’amazi rwa Mpanga guhindura imyumvire bakareka gukoresha amazi mabi ahubwo bagakoresha amazi meza begerejwe.

Ni mu gihe abaturage baturiye uru ruganda ruherereye mu Mudugudu wa Nyamazi, akagari ka Mpanga, umurenge wa Mukingo bavuga ko batabasha kubona igiceri cya makumyabiri ku ijerikani, bityo bagahitamo kwikoreshereza amazi bavoma mu bishanga kubera  ngo ariyo bafitiye ubushobozi. Bakomeza bagaragaza ko abenshi muri bo bari biteze guhabwa amazi y’amavemero ku giciro gito cyangwa se bakayahabwa ku buntu.

Muhayimana Chantal ni umwe muri aba baturage aho agira ati: “Ivomero nibyo barariduhaye ariko rwose igiceri cya makumyabiri ku ijerikani ni amafaranga menshi ntitwayabona. Niyo mpamvu twahisemo gukoresha amazi y’ibishanga twari dusanzwe dukoresha . Twifuza ko nibura twajya twishyura ijerikani igiceri cy’icumi”.

Munyentwari Eugene nawe yagize ati: “Rwose ivomero rirahari, kandi  turanabizi ko gukoresha amazi mabi bigira ingaruka mbi ku buzima bwacu, ariko ntituhavoma kuko baca amafaranga kandi twebwe twari tuziko tuzajya duhabwa amazi ku buntu nk’abantu baturiye uru ruganda rwa Mpanga”.

Iriba rusange ryahawe abatuye mu mudugudu wa Nyamazi

Mukwega Jonas Umuyobozi w’ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi  isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Nyanza, avuga ko aba baturage ubwabo ari bo bisabiye ko bahabwa ivomero rusange ndetse bararihabwa, gusa ngo nawe yatunguwe no kumva ko bamwe batahavoma bitwaje ko amafaranga ari menshi kandi ari igiciro rusange ku ijerikani y’amazi.

Ati: “Biratangaje cyane kubona abantu barisabiye kwegerezwa ivomero rusange, bakarihabwa nk’uko no muri gahunda abaturage bagomba kwegerezwa amazi meza, ariko ugasanga ngo ntibavoma ayo mazi ahubwo bagana igishanga, numva ari imyumvire bakwiye guhindura”.

Ntazinda Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza asaba aba baturage guhindura imyumvire bakumva ko ibintu byose batazabibonera ubuntu ahubwo ko nabo bagomba kugira uruhare mu iterambere ndetse n’ibikorwa rusange bagenerwa.

Yagize ati: “Hari ikintu abaturage bagomba kumva, kuba hari ibikorwa rusange bagezwaho ntibisobanura ko nta ruhare bagomba kubigiramo kandi bakumva ko byose ari inyungu zabo, ibintu byose ntago bazabibonera ubuntu, hari n’uruhare rwabo rukenewe ari rwo bashyiriweho rwo kugura ijerikani y’amazi ku mafaranga makumyabiri, si amafaranga menshi, kuko numva gukoresha ahubwo amazi mabi byabagiraho ingaruka zatuma batanga amafaranga menshi mu kwivuza”.

Ntazinda Erasme, umuyobozi w’akarere ka Nyanza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko kuri ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza bari ku kigero cya 86% hatitawe ku rugendo rukoreshwa ngo amazi agerweho.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) gitangaza ko binyuze mu bushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu  cy’Ibarurishamibare  bugaragaza ko, abaturage bafite amazi meza bari kuri 87.4% mu gihugu hose. Ubusanzwe kugira ngo bivugwe ko umuturage agerwaho n’amazi meza aba atarenga metero 200 agera ku ivomero ku batuye mu mugi, no kuba atarenza metero 500 agera ku ivomero ku batuye mu cyaro.

Gahunda ya  guverinoma  y’Imyaka 7 iteganya ko kugeza mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 ⁄ 3 =