Ntibikwiye ko abunzi ari bo bakorera munsi y’ibiti – Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Jonhston Busingye, atangaza ko urwego rw’abunzi rukwiye kubona inyubako zo gukoreramo kimwe n’izindi nzego, aho gukomeza gukorera munsi y’ibiti.

Yabivuze ubwo yatahaga inyubako izakoreramo urwego rw’ubujurire rw’abunzi bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo.

Iyo nyubako yubatswe n’abaturage, ikaba yaruzuye itwaye miliyoni 18 n’ibihumbi 293 by’amafaranga y’u Rwanda, niyo nzu ya mbere izakorerwamo n’abunzi yubatswe mu Rwanda.

Inzu y
Inzu y’abunzi ya mbere mu Rwanda

Abaturage biyemeje gutanga imisanzu buri wese atanga amafaranga 1000 y’u Rwanda, abandi biyemeza kujya batanga umuganda w’amaboko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Jonhston Busingye, avuga ko inzu nk’izi zigomba kubakwa mu gihugu hose, kuko bitumvikana ukuntu izindi nzego zose zakorera ahantu hasobanutse abunzi bakaba aribo bakorera munsi y’ibiti.

Minsitiri Busingye (iburyo) yatashye inzu ya mbere y
Minsitiri Busingye (iburyo) yatashye inzu ya mbere y’abunzi

Agira ati “Ntabwo bishoboka ko izindi nzego zagira aho zikorera, hanyuma ngo abunzi bakorere munsi y’ibiti. Iki gitekerezo cyanyu gikwiye kugera n’ahandi mu gihugu, abunzi bakabona inzu zo gukoreramo”.

Minisitiri Busingye yibukije ko abunzi bakora akazi gakomeye kandi ko batanga umusanzu mu gutuma ibibazo bijya mu nkiko bigabanuka.

Ati “Abunzi kugeza ubu bakemura 70% by’ibibazo byakabaye byinjira mu nkiko uko byakabaye. Ibibazo abunzi bakemura iyo batabikemura byagombye byose kuba bijya mu nkiko kandi inkiko ziba zifite ibibazo byinshi.”

Murisa Jervais, Perezida w’abunzi urwego rw’ubujurire rw’umurenge wa Ngarama, avuga ko kuba babonye inzu yo gukoreramo bigiye gutuma batanga serivise nziza kurusha mbere.

Murisa Gervais avuga ko gukorera munsi y
Murisa Gervais avuga ko gukorera munsi y’igiti byadindizaga serivise baha abaturage

Ati “Mbere twakoreraga munsi y’igiti, ubundi tugatira icyumba cy’inama cy’umurenge, haza abasezerana tugasohoka, imvura yagwa tukajya kugama”.

Minisitiri Busingye kandi asaba abaturage kujya banyurwa n’imikirize y’imanza, akavuga ko abatsimbarara bakanga kwemera imikirize y’imanza, ahubwo bagahora bavuga ko habayemo ruswa cyangwa se bakiyambaza abapfumu bahora mu bukene budashira.

Yagize ati “Urugo rwaranzwe no kuburana imyaka myinshi rurangwa n’uko abana bose batiga, uko abandi bagenda batera imbere rwo rurushaho gukena rukaba ikibazo mu karere rugatangira gufashwa. Tujye tumenya kurekura ntitukaburane urwa ndanze.”

Muri uyu mwaka wa 2019, urwego rw’ubujurire rw’abunzi mu murenge wa Ngarama rumaze kwakira ibibazo 25, muri byo 23 byarakemuwe, naho bibiri bisigaye nabyo bikaba biri hafi gukemuka.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko inzu nk’iyi mu myaka micye zizaba zageze mu mirenge yose y’akarere.

Avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari, abunzi bo mu karere ka Gatsibo bagejejweho ibibazo 1,349, muri byo ibibazo 1,337 bikaba byaramaze gufatirwa ibyemezo, naho 12 bisigaye na byo bikaba bigomba kuba byabonewe imyanzuro bitarenze iminsi 10.

Ibyishimo byari byinshi ku bunzi kuko babonye aho bakorera
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 22 =