Ngirabakunzi na Nyiranzahorampoze bahishuye ibanga ry’ umuryango utekanye

Ngirabakunzi James n'umugore we Nyiranzahorampoze Jeanine batanze ubuhamya bwuko umuryango utekanye ugera ku iterambere

Umuryango w’icyitegererezo wa Ngirabakunzi James na Nyiranzahorampoze Jeannine, utuye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ufite ubuhamya bukomeye bw’uburyo kubakira ku rukundo n’ubwumvikane bitumye bagera kure hashoboka mu iterambere.

Ngirabakunzi James avuga ko yashakanye na Nyiranzahorampoze Jeannine mu mwaka wa 2003, ubu bafitanye abana 4.

Yagize ati: “Ubuhamya bw’imibereho y’umuryango wange, bugizwe n’ingingo 3, iya mbere ibyadufashije kugira ngo iyi mibereho myiza tuyigereho, ingingo ya kabiri ni umumaro byatugiriye mu muryango wacu, ingingo ya 3 ni ubutumwa.”

Avuga ko ikintu cya mbere mu gutuma habaho imibereho myiza mu muryango ari urukundo, kuko bubakiye ku rukundo mbere yuko bashinga urugo.

Yagize ati “Twubakiye ku rukundo kuko uyu mugore wange no kunyemera habayeho imbaraga z’Imana, igituma mvuga ibi, nari nkennye bishoboka kandi yashakwagwa n’abasore benshi bandushaga ubushobozi, ariko ntiyigeze areba ubushobozi bw’abo basore, icyo yubatseho cyane ni urukundo, kuko yari amaze kumenya ibanga ryuko aho urukundo ruri ibintu biza.”

Ngirabakunzi akomeza yungamo ati “Ikindi cyatumye imibereho myiza tuyigeraho, ni ukwicara tukajya inama ku kintu cyose tugiye gukora mu muryango. Mu muryango wacu, kuva saa mbiri tumaze gufata amafunguro ya nimugoroba kugera saa mbiri n’igice, tugira umwanya wo kwicara, tukavuga ku bintu bigenda neza, yewe n’ibitagenda neza tukabivugaho, kandi uwakoze neza tukamushimira, uwakoze nabi tukabijyaho inama kugira ngo ubutaha azakore neza.”

Bamwe mubari bateze amatwi uyu muryango

Ikindi kintu cyatumye iyo mibereho bayigeraho ngo ni ugushyira hamwe.

Ati “Mu muryango wacu, dushyira hamwe, nta bwo duhishanya ku bijyanye n’umutungo. Ikindi kintu gikomeye cyane, umuryango wange, tumaze kubona ko twiyubatse nagize igitekerezo njya kwiga mu mashuri yisumbuye, ubundi amashuri abanza nayize mu 1994, nyuma y’imyaka 32 ni ho numvise izo nzozi nziza zije, nicara mu muryango nkuko dusanzwe twicara, mbwira umugore n’abana nti ndumva muri njye nshaka kwiga mu mashuri yisumbuye.”

Ngirabakunzi avuga ko umugore we yabyishimiye agira ati “umugore wanjye aranyishimira, arambwira ati mugabo wanjye, ubwo ugiye kwiga amashuri yisumbuye twese nta bwo twahita tujyayo nanjye numva nshobora kuziga imyuga ariko wowe banza ugende wige nurangiza nanjye nzabona kujyayo kuko ari yo nkunda, akaba ari nayo nashobora.”

Nyuma y’icyo gitekerezo, Ngirabakunzi avuga ko yahise yerekeza iy’ishuri. Ati “Igitekerezo namaze kugira cyo kujya kwiga, nahise nerekeza ku burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, nsaba umuyobozi w’ishuri umwanya wo kwiga, arawunyemerera nambara umwambaro w’ishuri mfata n’amakaye njya mu ishuri ndiga, ubwo twari dufite abana batatu, ariko muri kwa kujya inama ku kintu cyose mbwira umugore nti,  ubwo ngiye kwiga, reka tuboneze urubyaro, kuri abo bana batatu, ninzarangiza kwiga amashuri yisumbuye tuzongera tubyare undi mwana wa kane.”

Avuga ko ari ko byagenze, ati “Nafashe icyemezo, njya mu ishuri, niga ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, nsoje nkomeza mu gufata ishami ry’amateka y’Isi, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi ndangiza mu 2017, mfite impamyabumenyi y’amanota 37.”

Uyu mugabo Ngirabakunzi avuga ko mu gihe yajyaga ku ishuri, umugore we yasigaye mu rugo n’umuryago, akajya agura inka akayigurisha yamara kuyigurisha akamutangira amafaranga y’ishuri.

Ati “Hari ikindi gikomeye umugore wange yakoze nkiri ku ishuri, yazanaga n’abana bakansura, bikanshimisha, bikanyongerera imbaraga zo kurushaho kwiga ndetse no gutsinda. Ikindi ngitangira kwiga, umuryango wanjye kuko nigaga mu kigo mbayo wasigaranye umubabaro, ndetse bahura n’ikigeragezo gikomeye cy’amagambo kuko abantu babwiraga umugore wanjye bati, umugabo wawe aracyari muto, umuhaye rugari muri bariya bana b’abakobwa, ubwo narangiza kwiga azahita aguta, yitungire abakobwa beza bazaba bamaze kurangizanya amashuri.”

Gusa, ngo umugore we kubera ko ari umugore w’umutima nkuko abyivugira, ngo ayo mabwire y’abantu nta bwo yigeze ayumva, habe no kuyaha  agaciro.

Yagize ati “Ikindi cyabimuteraga, yaranyizeraga nanjye nkamwizera. Ibyo bigatuma aho ndi mu ishuri ntagira ikibazo cyuko hari abandi bagabo bazinjira urugo kuko rimwe na rimwe nanjye hari ubwo ubuyobozi bw’ikigo bwampaga amahirwe yo gusura umuryango, tugasubira tukaganira.”

Kwa Ngirabakunzi bishimira aho bageze mu bukungu

Uyu muryango urishimira aho ugeze mu iterambere. Ngirabakunzi ati “Twatangiye urugo rwacu rukennye bishoboka, ariko buhoro buhoro, tugenda twiteza imbere kugeza ubwo kuri ubu dufite ibiti by’ikawa 400 twiguriye, dufite imirima 15 twaguranye n’umuryango wanjye.”

Avuga ko aho arangirije kwiga, yagize inyungu mu muryango we. Ati “Nafungutse umutwe, twicaye mu muryango nkababwira nti ndi kumva twakora imishinga iciriritse y’ubworozi bw’ingurube.”

Ibi byatumye kuri ubu bafite ingurube 3 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana 200 zibaha ifumbire, bagafumbira imirima, bakeza, bagasagurira n’amasoko.

Ati “Ikindi kintu gikomeye nungutse, aho mviriye ku ishuri, byatumye abana banjye bakunda ishuri, buri mugoroba bagira umwanya wo gusubira muri ya masomo, nanjye nkabafasha ya mikoro abarimu babahaye.”

Abagore bafite ubushobozi

Mu butumwa bwe, Ngirabakunzi abwira abandi bagabo ko abagore bashoboye, ahereye ku mugore we  avuga ko akunda cyane kandi atazigera yibagirwa mu buzima bwe igikorwa k’indashyikirwa ababyeyi be batari barigeze bashobora, ngo  yemera gusigarana abana kuko nkuko abivuga,  igihe yari ari ku ishuri abana babo nta kibazo k’imirire mibi bigeze bagira, nta nubwo ngo bigeze bagaragara nk’abamwaye mu baturanyi.

Ngirabakunzi yagize ati “ni yo mpamvu nsaba abagabo guha abagore umwanya, ibitekerezo byabo birakenewe, baca mugani mu Kinyarwanda ngo nta mugabo umwe, bakongera bakavuga ngo ukurusha umugore akurusha urugo.”

Inama agira abagore n’abakobwa ngo mu gihe bagiye gushinga urugo, bakwiye kujya bagendera ku ihame ry’urukundo, kuko muri iki gihe hariho indwara ikomeye aho abajya gushinga urugo usanga abasore bareba ku mutungo uzava kwa sebukwe, ikindi ugasanga baraciririkanya ibiciro, bati njye nutampa ibihumbi magana 300 cyangwa magana 500 ntacyo twavugana.

Byongeye kandi we n’umugore we bagaya cyane bamwe mu babyeyi usanga bajya kwivanga mu buzima bw’abana, aho usanga hari bamwe mu babyeyi babwira abana ngo kwa kanaka nta bushobozi buhari, ntiwemerewe kujya gucyurayo umukobwa, ari yo mpamvu bashimangira ko aho urukundo ruri naho abantu batangira bakennye bashobora kugera ku bintu byinshi igihe bashyize hamwe bakajya inama.

Ambassadeur Nyirahabimana Solina , Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina, yashimye uyu muryango, akavuga ko n’iyindi miryango ikiri mu makimbirane ikwiye kubizibukira ahubwo ikimika ubwuzuzanye kuko ari inkingi ya mwamba mu kugera ku muryango utekanye kandi utera imbere.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 × 14 =