Mukagatare Esther amaze kubyara umwana ufite ubumuga, we nawe bahawe akato

Nicholas James Vujicic uzwi ku izina rya Nick wavutse nta maboko nta maguru ,ubu ni Umugabo w'Icyamamare

Mu muryango nyarwanda hari abagiha akato abana bavukana ubumuga ndetse umwana ntahabwe urukundo rw’ababyeyi bombi agaharirwa   umubyeyi w’umugore.  Komisiyo y’Igihugu y’Abana ivuga ko itegeko  no 54 /2011 ryo muri 2011 rivuga ko umwana ufite ubumuga arindwa ku buryo bwihariye. 

Mukagatare Esther n’umubyeyi w’imyaka 42, afite abana 9 yaratuye mu kagali ka Bitenga ,umurenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro ,mu mwaka 2014 arahimuka ubu atuye mu murenge wa Ndera . Avuga ko yakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro bikamugwa nabi ariyo mpamvu yabyaye abana bagera ku 9, uwavutse kuri iyi nshuro ya nyuma ufite imyaka 4 akaba yaravutse adafite aho bitumira (umwenge ucamo imyanda) ndetse n’ ubumuga bw’akaguru.

Esther avuga ko yabyariye ku kigo nderabuzima cya Nyamurunda mu karere ka Rutsiro, akimara kubyara yahise yoherezwa mu bitaro bikuru bya CHUK, aho umwana bahise bamupfumura ahagana mu nda ngo imyanda ijye ibona aho isohokera. Umuryango we ntiwigeze umugeraho uvuga ko yabyaye ishyano. Atashye avuye mu bitaro,bose baramwitazaga ngo azamwiteho niwe wamubyaye ,ari umuryango avukamo ari nuwo yashatsemo bose bahaye akato umwana na nyina, aragira ati : sinavugaga nari narishwe n’agahinda ,ubu nibwo ntangiye kuvuga umwana afite imyaka ine.

2017, Ibataro bya CHUK, byohereje Esther mu bitaro bya Gahini biherereye mu karere ka Kayonza, gucisha akaguru kuwo mwana kavukanye ubumuga kuko kamubuzaga gukambakamba kakanamurya, aho uwo mwana yari yaranabwiye mama we ko azasanga yagaciye. Akaba ari nabwo batoboye ahandi hasanzwe haca imyanda, ariko akaba ataratangira kuhakoresha bakihavura.

Aha ngo yongeye kugira agahinda cyane kuko umugabo we yamubwiye ati : ntuzongere kuvuza uwo mwana kuko abameze nkawe bapfa,icye ari uguhombya abantu gusa ntacyo azatugezaho.

Uyu mubyeyi avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bumuha amatiki y’urugendo mu kuvuza uyu mwana, yagira amahirwe abagiraneza bazanira ibiryo abatagira ababagemurira bakamuha ibyo kurya aho arwarije uyu mwana we mu bitaro bya CHUK.

Kimisiyo y’Igihugu y’Abana iramagana abaha akato aba bana

Nsegimana François umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana NNC avuga ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi bagomba kwitabwaho ku buryo bwihariye kandi ko hari ingero nyishyi z’abana bavukanye ubumuga bakitabwaho bakavamo abantu bakomeye. Kandi ngo hari n’itegeko rihana abaha akato aba bana.

Ikindi ngo 2017 ibitaro bya Gatagara byagiranye amasezerano na RSSB (Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoboka) ko kizajya cyunganira abafite ubumuga mu kubona inyunganirangingo n’insimburangingo binyujijwe kuri mutuelle de santé.

Nsengimana anavuga ko nkaKomisiyo y’Igihugu y’Abana bakora ubukangurambaga n’ubuvugizi mu kurinda umwana ubumuga igihe avuka. Ndetse no gukurikirana abana bavukana ubumuga hakiri kare.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 × 18 =