Kuboneza urubyaro inzira y’iterambere mu muryango

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka na Minisitiri w' Ubuzima Diane Gashumba bakangurira ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera

Bamwe mu batuye mu karere ka Burera bavuga ko kubyara abana benshi bitera ubukene mu miryango. Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bikangurira abaturage kubyara abo bashoboye kurera bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, kugira ngo igihugu kirusheho kugira abanyarwanda bafite ubuzima bwiza.

Nsengiyumva Joseph w’imyaka 54 utuye mu kagali ka Kabyiniro ,umurenge wa Cyanika ,akarere ka Burera afite abana 5 avuga ko  kubarera bitamugoye kuko imibereho yicyo gihe itandukanye niyubu  aho avuga ko abantu biyongera ariko ubutaka bukaba butiyongera ,ikindi ngo n’ikirere cyarahindutse kuko ibiza byabaye byinsi byiganjemo imyuzure ;akaba aribyo ashingiraho avuga ko kuri ubu kubyara abana benshi bikurura ubukene mu miryango .

Igirimbabazi Devotha afite imyaka 22 atuye mu kagali ka Kidakama , umurenge wa Gahunga ,akarere ka Burere avuga ko yashatse umugabo ku myaka 19 ,ubu akaba afite umwana umwe ,umugabo akaba yaramutaye akajya kwishakira undi mugore mu gihugu cy’abaturanyi cy’abagande. Igirimbabazi avuga ko azakomeza kwifata byakanga akajya muri gahunda yo kuboneza urubyaro kuko adafite ubushobozi bwo kurera abandi bana.

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba avuga ko iyo umubyeyi abyaye abana ashoboye kurera akiha umwanya wo kuruhuka bituma aramba, bikarinda imfu za hato na hato. Naho umubyeyi ubyara imbyaro 7, 8, 9 aba yiyongerera ibyago byo gupfa kuko ngo ababyeyi benshi bapfusha , bapfa bava igihe babyara kandi abenshi ngo bapfa urwo rupfu ngo nababa baje kubyara kuva kunda ya 4, 5, 6 kuzamura . Ikindi ngo abana bagira ikibazo cyo kugwingira kubera kubura amashereka yo konsa umwana bitewe nuko umubyeyi atariye indyo yuzuye.

Minisitiri aragira ati « turebe aho ibihe bigeze , turebe ubukungu bw’igihugu cyacu tubyare abo dushoboye kurera tugana gahunda zo kuboneza urubyaro kuko aribwo buryo bwo kugera kwiterambere rirambye. »

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka avuga ko igihe cya Hatungimana, Harelimana cyarangiye kuri ubu ngo harera umubyeyi hakarera igihugu . Ngo nta gaciro, nta shema byaha umubyeyi uwariwe wese kubyara abo atazashobora kurera, akabyara abana bazirirwa mu muhanda barabaye ba mayibobo ndetse n’amabandi. Minisitiri Kaboneka akangurira buri wese kubyara abana ashoboye kurera kuko aribyo bizatuma u Rwanda rugira  abaturage batuje batekanye kandi bafite imibereho myiza.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 12 =