Ku munsi wa 9 w’urubanza : Bucyibaruta yisobanuwe kubyo abatangabuhamya bavuze bimushinja

Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aburana yicaye mu kagare mu rukiko rwa Rubanda i Paris.

Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 17 Gicurasi 2022 nibwo Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ; yisobanuye nyuma yuko abatangabuhamya basabwe n’ubushinjacyaha bumviswe.

Ubuhamya bwabo bwibanze ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho hagati y’itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

Umutangabuhamya w’imyaka 58 wabimburiye abandi wari i Kigali yatanze ubuhamya hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka videoconference.

Ni umugabo w’umuhinzi, utuye i Kibeho mu karere ka Nyarugu wakatiwe na Gacaca ubu akaba yararangije igihano.

Uyu mugabo yavuze ko yari azi Bucyibaruta mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ari pref ; yanavuze ko ibyaha Gacaca yamukurikiranyeho bifitanye isano n’ibyo Bucyibaruta ashinjwa.

Ukwiregura kwa Cyibaruta

Uyu musaza w’imyaka 78 yavuze mu ijwi risa nirirushye asa nk’umuntu urira, ijwi rigoye cyane kuryumva kandi akoresha indangururamajwi ; yatangiye yisobanura kubyo abatangabuhamya bamushinjije.

Hari uwavuze ko Charles Nyiridandi (wari burugumesitiri wa wa komini Mubuga) yishwe n’abajandarame, ni ubwa mbere nabyumva kuko ubundi bizwi ko uwamwishe yahunze atanazwi, navuga ko ibyo abeshya.

Ikindi nta buldozer (katilipurari / tingatinga) nimwe nigeze nohereza yo gushyingura imirambo yabari bishwe kuri kiliziya ya Kibeho.

Nta nama nigeze nkora kubyo gutoza interahamwe ku ruganda rw’icyayi rwa Mata. Najyagayo nka perefe usuye uruganda nkaganira n’umuyobozi, tuvuga ibisanzwe, abahimba ibyo twavuganaga ntabwo nzi aho babikura.

Ibyo gutoza interahamwe ntacyo navuga kuko sinari mpari, sinari mfite n’amakuru kuri byo, sinavuga ku bintu ntahagazeho.

Mu 1993, birashoboka ko habaye ubushyamirane hagati y’abahutu n’abatutsi, abahutu ubwabo, cg abatutsi ubwabo. Ibyo, iyo byabagaho ubuyobozi bwasaba inzego z’ibanze kubunga, abatanogewe n’umwanzuro bakagana inkiko.

Nabwiwe ko hari ubushyamirane bwabaye hagati y’abahutu n’abatutsi, nabasubije nkoresheje inyandiko administrative. Nababwiraga no niba batabashije kubikemura administrativement uruhande rutishimye rwagana inkiko. Byari nka “Conflit de voisinage” (amakimbirane mu baturanyi).

Ibyuko nasabaga aba gendarme gukora ibikorwa runaka, gahunda yabo imenywa na komanda niwe umenya ibyo bakora. Kuba nabazwa ibyo bajya kuri terrain bagakora, ntaho bihuriye. Icyo komanda na prefet bakoraga baguma bavugana ariko prefet siwe uha amategeko aba gendarme bari muri mission.

Iyo komanda wa gendarmerie yabaga afite amakuru yarayampaga, yitwaga Christophe Bizimungu, nanjye naba nyafite nkayamuha ku mutekano wa perefegitura.

Perezida w’urukiko yamubajije ukuntu taliki ya 8 mu Ruramba n’ahandi muri Gikongoro genocide yihuse kubera indege yaguye mu munsi umwe n’intera iri Kigali – Gikongoro.

Bucyibaruta asubiza : Inama ya Ruramba ya taliki ya 08 Mata 1994 ntayo nari nigeze menya, nabimenye nyuma ndetse na ba bourgoumestre twaratangaye ukuntu amakuru yihuse kugera ku baturage tutabizi, amakuru ubanza abaturage barayakuraga ahandi ariko si iwanjye. Ibyabaga nanjye byarantunguraga.

Hari ibyabaye muri paroisse ya Mushubi taliki ya 08 aho padiri yavugaga ko akeneye ubufasha kuko yumvaga ari menace mbwira bourgmestre kumuzana ku Gikongoro kuri paroisse  ngo arindwe, kandi yararokotse. Aha bavugaga ko hari abantu bari bagiranye ibibazo, padri yabonye harimo abakomeretse agira ubwoba.  Bucyibaruta yakomeje avuga ko ari abantu bakoraga umuhanda wavaga mu Gasarenda werekeza kuri Crete Zaire, bari bagiranye ikibazo n’abaturage bakarwana ; mu bakoraga umuhanda hagapfamo abantu batandatu. Abajijwe niba abapfuye ari abatutsi ? Yasubije ko hakoragamo abahutu n’abatutsi bose bishwe kitari ikibazo cy’ubwoko.

Presida w’urukiko amubaza niba yarakoze enquete? Bucyibaruta yagize ati “nsaba nde gukora enquete (iperereza)? Icyibanze kwari ugusaba aba gendarme bakajya gucunga umutekano kuko na procuraire  de la republique  nawe ubwo nta bushobozi yari agifite bwo gukora iperereza.

Perezida  w’urukiko asa nuwarakaye yakomeje kumubaza icyo yakoze nka prefef. Bucyibaruta asubiza ko yasabye abaturage ko bahosha ayo mkimbirane. Yanavuze ko icyo abantu bakunda kuvuga ko abantu bagiye kwica i Butare ari abavuye ku Gikongoro ataribyo. Ati ‘’ ibyo bintu mubikurahe mwagiye muvuga ibintu uko biri’’. Ngo kuko perefe wa Butare nawe yamuhamagaye amubwira ko ubwicanyi bwatangiye akamusaba ko bagira icyo bakora ari nabwo bakoranye inama yo kugira ngo bagarure umutekano muri Gikongoro na Butare. Akaba ariho abantu bakundaga kuvuga ko we na perefet wa Butare bahoraga mu nama zitegura genoside kandi zari inama zo gukemura ibibazo byari byavutse muri perefecture bayoboraga.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 18 =