Kigali:Amarushanwa ku rwego rw’igihugu yitezweho byinshi ku biga imyuga n’ubumenyingiro

Ishimwe Esther wiga ibijyanye n'amashanyarazi kuri IPRC Karongi.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri makuru y’Imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) atandukanye mu gihugu baravuga ko amarushanwa yateguwe ku rwego rw’igihugu ari kubera mu ishami rya IPRC Kigali, guhera kuri uyu wa kabiri kugeza kuwa kane wiki cyumweru yitezweho byinshi kuri bo kuko kuyitabira bituma bagira ubushobozi buhambaye bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize n’ibindi.

Ishimwe Esther wiga ibijyanye n’amashanyarazi kuri IPRC Karongi, avuga ko ubu yitezweho guhiga abandi akazaserukira u Rwanda akagira inama abakobwa bagenzi be kwitabira amashuri y’imyuga, ubumenyingiro n’amarushanwa.

Yagize ati; ”Akenshi abana b’abakobwa bakunda kwitinya bakeka ko imyuga n’ubumenyingiro ari iby’abahungu gusa icyo nababwira ni uko dushoboye aya marushanwa azazamura ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi bwacu kandi neza”.

Igiraneza Denyse wiga umwuga w’ubusuderi nawe ati; ”Nagira inama abana b’abakobwa gukunda umwuga bakaba bakwitabira n’amarushanwa kuko bituma barushaho gukora cyane kugirango intambwe yatewe ntisubire inyuma ahubwo bahore babona ibirushijeho”.

Tuyishime Patrick Hertier wiga ubwubatsi kuri IPRC Musanze, avuga ko icyo yiteze muri aya marushanwa ari umusingi ukomeye uzamufasha gukora neza umwuga we ku rwego mpuzamahanga ukazamubeshaho hamwe no kumugeza ku iterambere mu buzima bwe.

Yagize ati; ”Kuba naritabiriye amarushanwa ngatsinda nkagera ku rwego rwigihugu mbitezeho kumbera umusingi wo gushyira mu bikorwa umwuga wanjye neza ku buryo bunoze bityo ndumva ku isoko ryumurimo ku rwego mpuzamahanga nzahitwara neza nkazabasha no kwiteza imbere mu buzima bwanjye bwejo hazaza”.

Dr. James Gashumba Vice Chancellor wa Rwanda Polytechnique avuga ko iri rushanwa ari ikintu kinini gikomeye kidasanzwe kitezweho gufasha mu kwiyubaka.

Yagize ati ” Kuri twe ni ikintu kigari kinini kidasanzwe gikomeye turashaka kwitoza abana bacu bakajya guhigana n’abandi bateye imbere mu myuga twagira amahirwe abatsinze bakazajya mu marushanwa ku rwego rw’isi kuri twe n’abanyeshuri icyo tuyatezeho aya marushanwa ni uko tuzagenda tubyubaka neza kugirango mu myaka itaha tuzabe tugeze ku rwego rwo hejuru cyane.

Afungura amarushanwa y’abanyeshuri bo muri IPRC zose mu gihugu bahize abandi ku rwego rw’igihugu umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga imyuga n’ubumenyingiro Irere Claudette yasabye inzego z’abikorera gushyigikira aba banyeshuri kandi bakanabaha akazi kuko aba banyeshuri baba bizewe bitewe n’uburyo leta ibashyigikira.

Yagize ati; ” Ndakangurira inzego z’abikorera kuza kureba aba banyeshuri mu marushanwa aba yateguwe kuko bahawe ibyo bakeneye bakanasabwa kwitwara neza kuko ariho abagomba kubaha akazi babonera ubushobozi bafite bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwakiriye amarushanwa Nyafurika ku banyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro aho abanyarwanda bitwaye neza; ubu akaba ari ku nshuro ya kabiri. Amarushanwa ku rwego rw’Afurika azatangira muri Werurwe 2022 muri Namibia nyuma azakomereza mu Bushinwa ku rwego rw’isi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 13 =