Kasike Ikwiye: U Rwanda mu rugamba rwo kurengera ubuzima bw’abamotari

Kasike ikwiye yujuje ubuziranenge.
Mu rwego rwo kongera umutekano wo mu muhanda no kurengera ubuzima bw’abamotari n’abagenzi, u Rwanda ruri mu bukangurambaga bushya bwiswe “Kasike Ikwiye, Umutekano w’Umutwe Wawe”, bugamije gushishikariza abamotari kwambara kasike zemewe zujuje ubuziranenge.
Kuri uyu wa 28 gicurasi 2025, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare aho cyahuje inzego z’ubuyobozi, abamotari ndetse n’ibigo bifite aho bihuriye n’ubuziranenge n’umutekano wo mu muhanda, hagamijwe gukumira impanuka no guca burundu ikoreshwa rya kasike zitizewe.
Matsiko Gonzague, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagaragaje ko umutekano wo mu muhanda utangirira ku kwirinda amakosa asanzwe kandi yirindwa”. Ati“Iyo habaye impanuka, uhababarira bwa mbere ni umumotari. Ashobora gupfa, gukomereka bikomeye, umuryango we ugahomba, ndetse n’igihugu kigahura n’ingaruka.”

Muri ubu bukangurambaga kandi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko u Rwanda rumaze gushyiraho laboratwari ya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izajya ipima ubuziranenge bwa kasike hakoreshejwe “simulation” z’impanuka zifasha kumenya uko kasike yakwitwara mu gihe habaye impanuka.
Eric Kabanda wari uhagarariye RSB ati “Kasike zujuje ibisabwa ni zo zonyine zizajya zihabwa ibirango by’ubuziranenge,zatangiye gupimwa kandi zizajya ku isoko guhera mu kwezi gutaha.”
Abamotari baboneyeho kugaragaza ibibazo byabo
Nubwo ubukangurambaga bwakiriwe neza, abamotari bagaragaje bimwe mu bibazo bikomeye bibangamira umutekano n’imibereho yabo ya buri munsi.
Gaston Ntaganda, umwe mu bamotari, yabajije uburyo moto nshya zinjira mu gihugu zitari kumwe na kasike zujuje ubuziranenge. Byiringiro Alfred, umujyanama mukuru mu bya tekinike ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), yasubije ko hari kasike zari mu bubiko bwemewe ariko ubu nta yindi izinjira itujuje ubuziranenge, cyakora abizeza ko izo bari bafite bazakomeza kuzikoresha, uretse izigaragaza ko zangiritse. Yavuze kandi ko hazabaho n’impinduka ku mwambaro w’abamotari (jire), aho ubu hashakishwa abashoramari bashya bazatanga iyo myambaro igezweho iranga abamotari.
Niyomukunzi Gad na we w’umumotari, yavuze ku kibazo cy’ubwishingizi bushobora kugera ku bihumbi 260 Frw ku mwaka ku mamoto amaze imyaka irenga icumi. Ibi ngo bituma bamwe bacika intege bagasubira mu bikorwa bitemewe n’amategeko.
Ati “Asiranse ni ikibazo. Moto irengeje imyaka icumi isora amafaranga arenga ibihumbi 260. Aya mafaranga ni menshi. Bitwicira akazi, bigatuma bamwe bakora bihishe.”
Kuri iki kibazo, Byiringiro Alfred (MININFRA) yavuze ko cyamaze kugezwa ku nzego nkuru z’igihugu nka BNR na MINECOFIN, zikaba zirimo kureba uburyo ubwishingizi bwajya bujyana n’imyitwarire y’umumotari aho kureba gusa imyaka ya moto.

Niyontwari Fils de Dieu, umumotari na we wo muri Nyagatare, yagaragaje ikibazo cy’uko yafashe moto muri koperative ikaza gusenyuka hatarabaho ihererekanya ( mutation), bikaba bimubuza kuyandikisha ku mazina ye ngo ayishakire ibisabwa byose.

Byiringiro Alfred yamusubije ko hari amavugurura ari gukorwa ku rwego rw’igihugu agamije gutandukanya inshingano z’umuntu ku giti cye n’iz’inzego zafatwaga nk’abishingizi rusange. Ati “Bitarenze ukwezi kwa gatandatu, icyo kibazo kizaba cyabonye igisubizo kirambye”.
Ubukangurambaga “Kasike Ikwiye, Umutekano w’Umutwe Wawe” butanga ubutumwa busobanutse ko umumotari ari umutima w’ubwikorezi bwo ku mihanda, kandi ko ubuzima bwe ari umutungo w’igihugu.

Mu cyumweru gishize, ubukangurambaga nk’ubu bwabereye mu turere twa Musanze na Rubavu aho bwahuje abamotari barenga ibihumbi bibiri kuri buri site.
UWAMALIYA Mariette