Kanziza Epiphanie : Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma nabo barashoboye

Kanziza Epiphanie Umuhuzabikorwa w' Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity). Ifoto: Umukunzi

Kanziza Epiphanie  ni umwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma yavutse 1972 mu muryango w’abana 7 mu murenge wa Gatunda akarere ka Nyagatare.  Amashuri abanza yayize kuri groupe scolaire Mutumba Nyagatare,  ayisumbuye ayiga Notre Dame du Bon Conseil Byumba  muri normal technique, akomereza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali mu ishami rya Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu).

Mu kiganiro yagiranye na The Bridge Magazine, yabajijwe uko yabashije kwiga mu gihe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batitabiraga kujya mu ishuri.

Kanzira yasubije agira ati « ababyeyi banjye ntibari baturanye nabo amateka agaragaza ko basigaye inyuma gusa bityo abandi babyeyi bohereje abana babo ku ishuri nanjye ababyeyi banjye baranyohereza.» Yatangiye amashuri abanza mu myaka wi 1979 arangiza 1987 icyo gihe bigaga imyaka 8. Akomeza avuga ko  yabaga uwa mbere cyangwa uwa 2 ndetse iyo yabaga uwa 3 yarariraga. Ibi ngo byahaye ababyeyi be imbaraga zo gukomeza kumurihira.

Nubwo yari umuhanga abandi bana ntibamwishimiraga

Kanziza asobanura ko icyo gihe abana benshi mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavaga mu ishuri kubera kubaha akato,  ati niyo nabaga nabaye uwa mbere banteraga ibipapuro n’ibyatsi, bakamvugiriza induru mu gihe abandi bana babakomeraga amashyi.

Kera habagaho ibyo kuvuga ngo abo muri ubu bwoko muhaguruke,  njye nahagurukaga ndi umwe nabwo bakamvugiriza induru nkarira,  nataha nagera mu rugo nabibwira ababyeyi  papa akaza gutongana ku ishuri  ubwo nkabona agahenge.

Icyamuteraga imbaraga agakomeza kwiga

Kanziza avuga ko igihe yigaga, musaza we yigaga muri selayi kandi ibigo byari byegeranye akenshi iyo abanyeshuri bamwiyenzagaho bamutuka cyangwa bakamukubita ngo ni umutwakazi yahitaga ajya kubarega kuri musaza we yahagera akabibwira abarimu, nawe akamwihanganisha. Ati « rero musaza wanjye niwe watumye nihanganira ibyo abandi bana bankoreraga bitari byiza. »

Ikindi ngo nuko  bamwe mu barimu babaga banywa inzoga  bazaga mu rugo papa akabaha urwagwa iyo yabaga yahishije akaboneraho akababwira ati « umwana wanjye sinzongere kumva yakubiswe cyangwa atotezwa ». Ndetse ngo ise yatangaga n’inka agerageza kubana n’abantu. Ibyo rero bigatuma umwarimu uziko yahawe inka na se akomakoma abashakaga kumutoteza.

Aha avuga ko ise yari umuhinzi –mworozi yari yarafashe imico y’abaturanyi be akagenda abigana. Ndetse ngo kuko yari yarabyaye abakowa 6 n’umuhungu umwe byatuma akora cyane ngo batazavuga ko abakobwa be basuzuguritse.

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza yatsindiye kujya kwiga muri mashuri yisimbuye yiga normal technique atsindira ku manota 77% mu 1996.

1997-2008 : yigishije mu groupe scolaire Cyabayaga I Nyagatare na groupe scolaire Bibare I Gatsibo.

2008-2010: yakoze mu mushinga African Initiative for Making Progress Organization ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

2010-2014: Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yarihiye abanyeshuri muri Kaminuza ihereye ku bagize amanota menshi nawe azamo yiga Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu).

Gukura abona abantu babaye, hiyongereyeho n’itotezwa yagiriwe yiga byatumye ashinga umuryango

Kwiga no kubona abantu bagihezwa kubera ubukene  byatumye ashinga Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting  Unity) muri 2012  wari ugizwe n’abantu 12, abagore 8 n’abagabo 4  kuri ubu barenga 80, abagore bakaba bagera kuri 60. Babonye ubuzima gatozi mu mwaka wi 2016. Uyu muryango ufitanye ubufatanye n’Ibihugu by’ Afurika y’Iburasirazuba harimo igihugu cya Tanzania na Uganda ku bijyanye n’iterambere ry’umugore.

Kanziza Epiphanie ari kumwe n’abari bitabiriye inama mu guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi mu birebana n’iterambere ry’umugore mu Birwa bya Philippine.

 

Amahugurwa yagiye ahabwa yamufunguriye inzira n’icyizere

Mu mwaka wi 2000 yitabiriye inama Irish Belfast mu gihugu cya Irlande ku birebana n’amahoro, aho I Belfast hari ibibazo bishingiye ku macakubiri hagati y’abaporotesitanti n’abagatolika, iyo nama yavugaga ku kugarura amahoro, uko abantu babana n’abandi badahuza, kuzuzanya, ko ukudasa kw’abantu bitakagombye kubatanya. Ahubwo ko bigomba kubahuza.

Ibi ngo byaramwubatse yumva ko agomba kwigirira icyizere kandi agaharanira kugira ubucuti na buri wese niyo yamwereka ko amusuzuguye akabyakira. Aragira ati “icyo gihe nabyaraga pfusha kwa databukwe bakabwira umuhungu wabo ngo ante ashake undi, kuko we atari uwo mubo amateka agaragaza ko yasigajwe inyuma  kandi bakabivuga numva.”

Kanziza yitabiriye inama zitandukanye, aho 2014 yitabiriye inama mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yo kubaka ubushobozi kw’imiryango itegamiye kuri leta no kuyiyobora.

Anitabira inama  Nyafurika ku burenganzira bwa muntu  mu bihugu bya Gambia na Angola n’inama yigaga ku iterambere ry’umugore n’ishyirwamubikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ya Maputo. Yongera kugira izindi mbaraga ubwo yitabiraga inama ihoraho ya United  Nations (UN) ku bibazo byaba Nyamuke (Minorities) harimo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, abamasayi n’abandi i New York muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika mu mwaka wa 2016.

Ku italiki 2 Gashyantare 2019 yitabiriye inama mu guhanahana ibitekerezo n’ubumenyi mu birebana n’ iterambere ry’umugore mu birwa bya Philippine. Ati “urumva iyo wungurana ibitekerezo n’abandi bagore baturutse mu mpande z’isi nuko uba wagiriwe icyizere. N’ibintu nishimiye kuko njye bajya kuntumira muri Philippine natanzwe nuwaruzi ko mfite ubumenyi nasangiza abandi.”

Kanziza Epiphanie kuri ubu afite isambu ingana na hegitari 2, inka 2 imbyeyi n’inyana ndetse akagira n’inzu ku ivuko I Nyagatare yiyongera kuyo atuyemo mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 27 =