Kamonyi: Hari ababuze serivisi zo kuboneza urubyaro kubera COVID-19

Bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa n'abagore. Ifoto: internet
Kuva igihe COVID-19 yagaragara mu Rwanda, hasubitswe ingendo bituma bamwe mu bashakaga serivisi zo kuboneza urubyaro batazibona uko bikwiye, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko bwakoze uko bushoboye ngo zibegere.
Mbabazi Claudine wo mu Murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi avuga ko asanzwe akoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwifashisha agapira gashyirwa mu myanya myibarukiko y’umugore yashyiriwemo mu bitaro bya Kacyiru ubwo yari amaze kubyara. Uyu mugore avuga ko muri gahunda ya guma mu rugo yabuze uko agera kwa muganga, ku bitaro by’akarere ka Kamonyi biri ahitwa i Remera Rukoma kuko nta modoka zagendaga muri icyo gihe.
Icyo gihe ngo yagombaga kujya gukoresha isuzuma ryako gapira ko kari mu mwanya wako. Yungamo ko atari kubona uko yakora urugendo rw’amasaha atandatu n’amaguru ajya kuri ibyo bitaro. Bityo ngo byatumye arenza igihe yagombaga gukoresha iryo suzuma, akagira ubwoba ko ako gapira kamuteza ibibazo.
Uyu mugore avuga ko nta bundi buryo yari gukoresha kuko imodoka zitwara abarwayi (ambulance) yumvaga kuri radiyo ko ari bwo buryo bwafashaga abarwayi muri iyo minsi kujya kwa muganga atari kubuhabwa kuko atari mu bantu babaga barembye cyangwa bakeneye cyane ubwo bufasha, bityo yirinda gushaka amakuru yuko yasaba ubufasha nk’ubwo.
Mu bihe bya guma mu rugo ndetse na nyuma yaho ngo ababyeyi bagiye bafashwa muri gahunda zitandukanye zo kuboneza urubyaro ku buryo ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi nta kibazo buzi bw’ababuze izo serivisi kubera COVID-19. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca avuga ko bagerageje kwita ku bari bakeneye izo serivisi.
Ati “Mu gihe cya COVID- mu Rwanda ntabwo ibikorwa by’ubuzima byahagaze, twakomeje kubikangurira abaturage, twagiye kuri radiyo, hirya no hino aho duhurira n’abaturage ari benshi, ku masoko tubakangurira gukomeza guhabwa serivisi z’ubuzima zirimo n’izo kuboneza urubyaro.
Hari serivisi zagiye zegerezwa abaturage mu tugari, poste de santé zikorera ku rwego rw’akagari. Izo gahunda zose zirakomeza. Twakomeje kuba hafi abaturage kugira ngo tubabwire, hatazagira usubira inyuma muri gahunda zo kuboneza urubyaro. Yungamo ko hari na zimwe muri izo serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima kandi baturanye n’abo baturage mu midugudu yabo.
Abashishikariza gukomeza guhabwa izo serivisi bagana amavuriro abari hafi , izisumbuyeho bakajya ku bigo nderabuzima, ndetse no ku bitaro hanatangirwa izo serivisi zirimo n’iyo kwifungisha burundu ku bagabo, akabizeza ko abadogiteri bazitanga bahari.