Kamonyi: Abangavu babuze ibikoresho by’isuku kubera COVID-19

Ubu ni bumwe mu bwoko bw'ibikoresho byifashishwa n'igitsinagore, igihe bari mu mihango.

Bamwe mu bangavu bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi bavuga ko bajyaga bunganirwa n’ishuri ku bijyanye no kubona ibikoresho byabafashaga mu gihe cy’imihango, ubu ngo bakaba batarimo kubibona uko bikwiye.

Ishimwe Claudine utuye mu murenge wa Runda avuga ko ku kigo cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bigagaho bahabwaga ibikoresho by’isuku ku mukobwa uri mu mihango. Ibyo bikoresho ngo byarabunganiraga nubwo batahabwaga ibibafasha mu minsi yose babaga bari mu mihango. Uyu munsi avuga ko kubibona bigoye.

Agira ati “ Mbere byari byoroshye, wagiraga ikibazo  ukajya mu cyumba cy’umukobwa ugahabwa  ibikoresho by’isuku bikakunganira muri iyo minsi. Ubu rero ntabwo tukibibona kuva aho amashuri ahagararariye kubera COVID-19.”

Akomeza avuga ko nk’abanyeshuri nta bikorwa bagira bavanaho ibyo bikoresho, bityo bigasaba ko babihabwa n’ababyeyi, ariko ngo nabo nta bushobozi bafite. Ati “ Ababyeyi banjye bashoboraga gukora akazi runaka bakaba babingurira, ariko ubu ubona ko ahantu henshi akazi gasa n’akahagaze, naho babonye 500 ntabwo bajya kuyanguriramo ibyo bikoresho. Ukoresha ibitambaro nta kundi, ariko urumva tuba dufite impungenge ko byadutera indwara.”

Mugenzi we Uwurukondo Françoise wo mu murenge wa Rugarika avuga ko na we kubona ibikoresho by’isuku ku mukobwa uri mu mihango ari ikibazo, kuko ngo usanga bihenda aho cotex igura make ari amafaranga 800 Frw rimwe na rimwe idashobora no guhaza uwo mukobwa uri mu mihango mu gihe cy’ukwezi kwe. Asaba yuko bishobotse bafashwa kubona ibi bikoresho kuko ubushobozi bw’ababyeyi babo muri iyi minsi bwagiye bucumbagira bitewe n’ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca avuga ko nubwo abo bakobwa bahabwaga ibikoresho by’isuku ku ishuri mu cyumba cy’umukobwa, ariko ko batahabwaga ibibafasha mu gihe cyose bari mu mihango, keretse igihe babaga bayigiyemo bari ku ishuri batiteguye, cyangwa batunguwe nayo.

Avuga ko imiryango ikwiye gushaka ubushobozi bwo gukemura ibibazo bitandukanye by’abayikomokamo.

Agira ati “Ntabwo bivuze ngo umwana twamuboneraga ibikoresho bimumaza igihe cyose ari mu mihango…. Dukomeza gusaba ababyeyi gufasha abana babo kubona ibikoresho by’isuku. Mu by’ukuri niwo murongo dufata.. igikomeye ni uko umubyeyi agomba kwita ku bana be uko ibihe bigenda bihindagurika, bagakomeza kubabonera ibyangombwa nkenerwa.

Yungamo ko uwagize ikibazo akwiye kwegera ubuyobozi bakabishakira ibisubizo.

Uyu muyobozi avuga ko muri aka karere hari umuryango w’abaterankunga witwa Save Generations Organization wagerageje gufasha abangavu bo mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere bagizweho ikibazo na COVID-19, ubaha ibikoresho by’isuku ku bakobwa bari mu mihango.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 ⁄ 9 =