Utazubahiriza amategeko y’umuhanda azamburwa uburenganzira bwo gutwara

Uhereye ibumoso IGP Dan Munyuza, Johnston Busingye Minisitiri w'Ubutabera ,DIGP Félix Namuhoranye na Cléophas Barore Chairman w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura RMC

Mu biganiro byahuje polisi n’abanyamakuru, polisi yasabye abanyamakuru ubufatanye mu gukomeza kurwanya ibyaha bitandukanye. Inagaragaza uko umutekano wo mu muhanda wari wifashe muri uyu mwaka. Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta yavuze ko hari abatekereza ko ibyaha byo mu muhanda byoroheje nyamara atariko bimeze kuko bitwara ubuzima bw’abantu anasaba buri muntu wese ukoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga adatekereza ko polisi imureba.

CP Gerad Rumanzi Komiseri ushinzwe Ibikorwa n’Umutuzo wa Rubanda Commissionner for Operations and Public Order yavuze ko hakiri  impanuka ariko zishobora kwirindwa anagaragaza uko umutekano wo mu muhanda wagenze kuva mu kwezi kwa mbere 2018 kugeza muri Ugushyingo 2018.

Abapfuye bazize impanuka ni 437 naho abakomeretse ni 600. Izi mpanuka yavuze ko zituruka ku binyabiziga bitameze neza, ababitwaye batameze neza n’imihanda mibi.

Ngo mu gikemura iki kibazo hasuzumwe ibinyabiziga 100.007 mu mezi icyenda ashize.

Ibyagaragaye ko bimeze neza ku nshuro ya mbere n’ibiziga 50.000 naho ibigera kuri 57.000 basanze bitameze neza ku nshuro ya mbere yemeza ko ari kimwe mu bitera impanuka. Aha polisi ikaba ishishikariza abatunze ibinyabiziga ko bajya babisuzimisha birinda impanuka.

Abahanwe kubera ibyaha byo mu muhanda

Abagera ku 7000 bahanywe kubera kubisikana nabi no kutita ku mategeko y’umuhanda;

Naho abagera ku 6000 bahanywe bari kuri telefoni batwaye ibinyabiziga;

1400 bahanywe kubera umuvuduko ukabije;

1064 bahanywe kubera gutwa basinze, anasobanura ko bikunze kugaragara kuwa gatanu, ku wa gatandatu, ku cyumweru ndetse no kuwa mbere.

CP Gerard Rumanzi yanavuze ko umubare munini wabaguye mu mpanuka ari abagendaga n’amaguru, abari ku magare, abari kuri moto n’abasinze. Aba bakaba baragonzwe n’imodoka.

Ngo ibindi byaha bigaragara ni ibiyobyabwenge bikabije mu rubyiruko, magendu ya caguwa kubahunga imisoro n’ubujura cyane cyane abiba ibikoresho bya electronics. CP Rumanzi yasobanuye ko ugura ibikoresho byakoze nta nyemezabuguzi nawe aba ahembera ubujura. Anasaba gutanga amakuru yaho bacururiza ibi bikoresho kuko aribo bateza umurindi ababyiba.

Akaba yanibukije imirongo yo guhamagara ku buntu igihe habaye ibibazo bitandukanye. 111 igihe habaye inkongi, 113 impanuka, 997 ruswa, 3512 ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyangwa rikorewe abari n’abategarugori. 112 ihamagarwaho igihe ugize ikibazo icyo aricyo cyose .

Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta yavuze ko kugira ngo umutekano wo mu muhanda ube nta makemwa, ukoresha umuhanda wese afite uruhare rwa mbere mu kubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Yanibukije ko kumenya icyaha ukicecekera nabyo ari ikibazo; kandi ko uwakimenye ntakigaragaze agomba kubibazwa.

Ndetse ngo kubatekereza ko ibyaha byo mu muhanda byoroheje hagiye gusohoka itegeko ryo kwamburwa uburenganzira bwo gutwara mu gihe amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda yabaye menshi. Aho polisi izajya igenda ikura amanota kutubahirije amategeko, niba ari 100% ugasigarana zero wamburwe uburenganzira bwo gutwara.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 22 =