Menya uko wategura poisson panne meunière aux ails

Poisson panne meunière aux ails

Poisson panne meunière aux ails n’ifi ifite umuhumuro wa tungurusumu.

Ibisabwa kugira ngo uyitegure : filet de poisson, tungurusurumu, amavuta, umunyu, ifarini, fish masala , amagi, beurre cyangwa marigarine.

Vital Ngiruwonsanga ukorera muri Alimentation du Carrefour i Muhanga ardufasha gutegura iyi fi.

Gukata amafi mo uduce duto ukayasiga umunyu muke, kumena amagi neza ukayakoroga cyane, ugafata igice cy’ifi ukajya ukoza mu majyi warangiza ukajya usigaho ifarini. Ukajya ushyira ku ipalato wirinda ko zishanyuka. Warangiza ugashyira mu mavuta  wacamukije, ukirinda ko yumagara. Amaze gushya uyarura neza ukayashyira ku yindi palato.

Ufata za tungurusumu wasekuye neza n’ikirungo fish masala  ubishyire muri ya beurre cyangwa marigarine uvange. Ibi birangiye ushyira muri ya mafi ukavanga witonze wirinda ko amafi yashwanyuka.

Ifi yawe ukayitegura ku isahane nziza ugashyiraho n’indimu ikase neza. Iyi fi iribwa ishyushye iherekejwe n’isosi y’umweru.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Solve : *
5 + 27 =