Itafari binyuze mu muryango remezo ryabubakiye Kiliziya ifite agaciro ka 747.800.000

Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Visenti Pollotti I Gikondo yatashwe ikanahabwa Umugisha

Kuri uyu Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2020, Nyiricyubahiro Mgr Antoine Kambanda yahaye umugisha Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Visenti Pollotti I Gikondo, ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu bangana ni 1600 bicaye neza binyuze muri gahunda yiswe itafari mu muryango remezo. Agaciro k’imirimo yose kangana n’amafaranga y’u Rwanda 920.130.000, uruhare rw’abakirisitu rukaba rungana na 52%.

Ibirori byo gutaha Kiliziya no kuyiha umugisha byahuriranye n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Visenti Palloti witiriwe Paruwasi ya Gikondo.

Uhagarariye abakirisitu, akaba n’umuyobozi mukuru muri Bureau nkuru  ya Paruwasi Gikondo, Murenzi Vincent, yavuze ko hari ibanga bakoresheje kugira ngo bubake Ingoro y’Imana, Kiliziya ijyanye n’igihe ndetse ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali; ariryo bise itafari binyuze mu miryango remezo. Ndetse hiyambajwe inguzanyo ya banki, abakirisitu bakaba bariyemeje kuzafatanya kwishyura biciye muri iyo gahunda y’itafari ya buri kwezi.

Vincent yagize ati ” byatangiye ari indoto ariko turishimira ko byabaye impamo.” Ibi tubikesha ubufatanye, ubushake, umurava, umurimo unoze n’ubwitange bw’abanyagikondo. Ibanga twakoresheje ni umutima wo kwitanga dufite intekerezo yo gutekereza ku buryo bwagutse, twahuje imbaraga  twubaka ibikorwa bitandukanye birimo shapeli, kiliziya n’inzu mberabyombi, Kiliziya yakira abagera kuri 1600 na shapeli yakira 300 hamwe na parikingi igezweho yakira imodoka z’abakirisitu.

Vincent akomeza asobanura imbogamizi bahuye nazo uko ari 3: “Kubona ibyangombwa byo kubaka byaratugoye, mbere twabonye icy’amezi 3, tuza gusanga bitarangirana, dushaka ikindi cy’imwaka 3, ikindi twagiye duhura n’imvura rimwe na rimwe yagwagwa igatuma imirimo itagenda neza, indi mbogamizi twahuye nayo hari abavandimwe twatangiranye iki gikorwa bagiye bitaba Imana” .

Musenyeri akaba Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda imbere, Musenyeri Antoine Kambanda agenda atanga umugisha

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Alikidiyoseze ya Kigali, akaba n’Umuyobozi wa Diyoseze ya Kibungo Antoine Kambanda, avuga ko mbere hajyaga haboneka inkunga zituruka hanze, ariko ubu zitakiboneka, ati “buhoro buhoro abakirisitu baragenda bumva ko kiliziya ari iyabo, ubu tukaba dushobora kwiyubakira kiliziya nziza uko tubyifuza bijyanye n’igihe. Ibi bituma abakirisitu babishiramo imbaraga, kwakira abantu ahantu heza no gusengera Imana ahantu heza ni intambwe ikomeye ku mukiristu”.

Musenyeri Kambanda yanagize ati “abantu babahanga bose, ibihangano byabo baharaniraga kubitura Imana, bubatse za Kiliziya zikomeye zamaze imyaka 500. Ibi akaba ari ibintu byaranze ukwemera mu gihe cyabo, namwe rero iki ni ikimenyetso cy’ukwemera. Ukwemera kugaragazwa n’urukundo, ibikorwa no kwitanga. Ni ibikorwa tuzasiga mu buzukuru n’abazukuruza”.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, yavuze ko  iyi kiliziya ijyanye n’icyerekezo k’igihugu , agira ati” mu izina ry’umuyobozi utabashije kuboneka kubera izindi nshingano,  turashima uko mwakoresheje umutungo mu buryo butandukanye, mugakora igikorwa nk’iki. Iri niryo pfundo rizatuma iyobokamana risakara mu Rwanda. Twifuza kurera neza kuko Umuryango nyarwanda wubakira ku Rwanda ruzira ibiyobwenge kandi twizera ko hirya y’ejo urubyiruko rwanyuze hano ruzaba ruzira ibiyobyabwenge”.

Guhera mu mwaka wa 2018 kugeza 2020 habaye Urugendo rutagatifu rudasanzwe rwo kwagura Kiliziya ya Paruwasi ya Mutagatifu Visenti I Gikondo, rwatangiye ku mugaragaro ku itariki ya 29 Mata 2018. Mbere y’iyi taliki igitekerezo kikaba cyari gisanzwe mu mitima y’abakirisitu n’abasaseridoti uko bagiye basimburana mu buyobozi bwa Paruwasi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 6 =