Inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza ntikwiye kugendera ku byiciro by’ubudehe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC irimo gukusanya ibitekerezo bivuye mu baturage byazagenderwaho mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe n’imikoreshereze yabyo, kimwe mu bitekezo byatanzwe nuko hakurwaho guhabwa inguzanyo yo kujya muri kaminuza bigendeye mu byiciro by’ ubudehe kuko hari abana benshi byavukije amahirwe yo kujya muri Kaminuza. Iyi Minisiteri yemeza ko bishoboka kandi ntibigire icyo bihungabanya.

Umuhoza Valentine atuye mu murenge Kacyiru akarere ka Gasabo avuka mu karere ka Muhanga yarangije kwiga amashuri yisumbuye muri 2003 ahabwa inguzanyo yo kujya kwijya muri Kaminuza y’ u Rwanda i Butare, avuga ko guhuza ibyiciro by’ubudehe n’amashuri ari imbogamizi ikomeye mu bari mu cyiciro cya 3.

Aragira ati nkanjye ababyeyi banjye babarizwa mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe, abankurikira 3 babonye amanota abajyana muri Kaminuza ariko bose ntibabashije kujyayo kuko amafaranga yo kujya muri kaminuza si buri wese ubarizwa mu cyiciro cya 3 ubasha kuyabona. Asaba ko umwana wese wagize amanota yo kujya muri Kaminuza yajya ahabwa inguzanyo akiga kuko nubundi aba azayishyura nkuko byagendaga mu gihe cye.

Mukampamije Félicité atuye mu kagali ka Cyamukuza, umurenge wa Ndora akarere ka Gisagara ari mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe, yemeza ko hari serivisi bagenera abo mu cyiciro cya 1 nicya 2, abari mu cyiciro cya 3 batemerewe. Aho yatanze urugero ati «  umwana wanjye cyangwa uw’umuturanyi bari mu cyiciro cya gatatu baratsinze ariko kuko babarizwa mu cyiciro cya 3 ntibemerwe inguzanyo yo kujya muri Kaminuza bityo ntibige bitewe n’icyiciro cy’ubudehe barimo. Naho undi mwana w’umuturanyi biganaga nawe watsinze agahabwa inguzanyo kuko ari mu cyiciro cya 1 cyangwa 2.

Wanareba ugasanga imibereho yacu twembi idatandukanye cyane.  Mukankomeje asaba ko ibyiciro by’ubudehe batabihuza n’amashuri y’abana.

Ingabire Marie Immaculée Umuyobozi wa Transparency International Rwanda TI avuga ko imwe mu mpamvu zituma abantu bashaka kujya mu byiciro bifashwa na leta aruko hari  inyungu babibonamo zirimo serivisi  zidahabwa abari mu bindi byiciro.

Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yamaze impungenge abaturage yemeza ko gutandukanya ibyiciro by’ubudehe n’amashuri bishoboka.

Mu Rwanda rwo hambere, ubudehe bwabagaho aho bwari uburyo bwo gufashanya bwakoreshwaga n’abaturanyi ngo babashe gufasha abakene cyangwa abafite ibibazo bijyanye  n’imibereho mibi kurusha abandi.  Mu mwaka wa 2001 u Rwanda rukaba rwaragaruye ubudehe mu buryo bushya bwo gukemura bimwe mu bibazo bijyanye n’iterambere ry’imibereho y’ingo kandi bwifashishwe mu igenamigambi ry’igihugu.

Buri myaka itatu leta y’u Rwanda ivugurura ibyiciro by’ubudehe kugira ngo harebwe aho umuturage yavuye n’aho ageze mu kwiteza imbere no kureba niba hari uwaba yaragize ikibazo cyo gusubira inyuma.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 + 10 =