Imifuka yo guhunikamo igiye muri gahunda ya nkungarire yaba igisubizo ku bahinzi

Imifuka izwi ku kazina ka kimaranzara itajyamo umuti wica udukoko wifashishwa mu guhungira imyaka

Bamwe  mu bahinzi botsa umusaruro wabo bitewe no kubura uko bahunika imyaka yabo  igihe kirekire ni mu gihe hari imifuka ihunikakwamo umusaruro w’ibinyampeke mu gihe cy’imyaka 3 ikagumana umwimerere wayo.

Mukakomeza Donathille umucuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge wa Nkomane akarere ka Nyamagabe  avuga ko imifuka isanzwe  iyo uhunitsemo imungu ikajyamo imyaka irimo yose imugwa  kandi ubwiza b’imbuto bugenda bugabanuka  bugata umwimerere.

Ariko ngo imifuka bahaye akabyiniriro ka kimaranzara iyo uwuhunitsemo neza wubahirije amategeko n’amabwiriza  yuko ukoreshwa  nta mungu ijyamo.

Mukakomeza Donathille wasobanuye ibyiza byo guhunika muri iyi mifuka

Gusa ngo iyi mifuka ntiri hose ndetse hari n’abatayizi, akomeza agira ati «  hari abeza  imyaka myinshi abamamyi bakaza bakabahenda kuko umuhinzi yanga ko imyaka ye yazamungwa ikamupfira ubusa bityo akayitangira kuri make, mu gihe iyo myaka yarikuzamurengera mu bindi bihe ».

Uyu mubyeyi avuga ko iyi mifuka igiye muri gahunda ya nkunganire kimwe n’amafumbire n’imbuto  buri wese yamugeraho kuko ari igisubizo cyo guhunika igihe kirekire imyaka yabo.

Ayirwanda Venantia wakoresheje imifuka yo guhunika imyaka

Ayirwanda Venantia utuye mu karere Ngororero twasanze agura iyi mifuka avuga ko kera yigeze kuyikoresha ikamufasha mu guhunika imyaka  yemeza ko imyaka ihunitsemo idashobora kuba ibigugu cyangwa ngo imungwe.

Ahamya ko  iyi mifuka ihawe abacuruza inyongera musaruro ku giciro gito abenshi mu bahinzi bajya bayibona mu buryo bworoshye kandi badahenzwe.

Habamungu Wenceslas Umuyobozi w’uruganda rukora imifuka ihunikwamo umusaruro w’ibinyampeke

Habamungu Wenceslas Umuyobozi w’uruganda rukora iyi mifuka asobanura ko  hari abahinzi bavuga ko babura aho bagurisha umusaruro wabo, n’inganda zikavuga ko zibura umusaruro zitunganya zikawukura hanze y’u Rwanda kuko  umusaruro utujuje ubuziranenge  bitewe no kuwubika nabi  inganda zikawanga bakabura isoko, nyamara ngo  umufuka umwe ugura  amafaranga  y’ u Rwanda 1700  ni mu gihe umuti uhungira imyaka ugura amafaranga y’u Rwanda 1200. Aragira ati  «  n’amafaranga make ugereranije n’akamaro k’uyu mufuka ukubiyemo 3 kuko utaba urimo imiti mu gihe guhungira imyaka hifashishwa imiti yica udukoko ishobora  kwangiza ubuzima bwa muntu hamwe n’ibidukikije ».

Habamungu avuga ko batarabona ubushobozi bwo kugeza imifuka muri buri murenge ariko barimo gushaka ababahagararira ahashoboka.

U Rwanda rukaba rwaratangiye gukoresha iyi mifuka mu mwaka wa 2013.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Solve : *
17 × 8 =