Uko imborera ifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ikorwa

Nteziryayo Ignace ubanza ibumoso, asobanurira abahinzi uko ikirundo cy'ifumbire y'imborera gikorwa, ndetse bahita bahita bafatanya no kugikora. Ni mu murenge wa Kintobo, akarere ka Nyabihu.

Mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, nkuko Umushinga Hinga weze ubifite mu ntego zawo, wigishije abahinzi gukora ibirundo by’ifumbire y’imborera ifata ubutaka nka kimwe mu bisubizo mu guhanga n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni mu kagali ka Rinyo, umurenge wa Kintobo akarere ka Nyabihu kamwe mu turere 10 Hinga Weze ikoreramo, bamwe mu bahinzi basaga  530.000, uyu mushinga ufasha, beretswe uburyo bakora ibirundo by’ifumbire y’imborera, nka kimwe mu bifasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Nteziryayo Ignace, ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze, uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, yigisha aba bahinzi yagize ati « urabanza ugategura aho ushyira ikirundo cy’ifumbire, metero 1 kuri metero 1, ugasasamo uduti duto tw’amashami, dutuma umwuka uzashobora kwinjira mu nsi y’ibyatsi, n’udusimba turimo  natwo kugira ngo tuzashobore kubona umwuka  ndetse n’urumuri ruzashobore kwinjiramo ».

Ugakurikizaho ibyatsi bitemye, bifite santimetero 20 kugira ngo bizabore neza, ukabisasaho, warangiza ukagenda unyanyagizaho amazi kugira ngo abobeze bwa bwatsi, kugira ngo bizabore neza, ugashyiramo ifumbire y’imborera cyangwa itaka ryiza kugira ngo rizafashe ibyatsi kubora n’udusimba tuzashobore kwijiramo. Hagati ugashingamo igiti kugira ngo kizashobore kwinjizamo umwuka kugera hasi.

Iyo urangije gukora ibi byavuzwe haruguru, ushyiraho ibyatsi bibisi ukabisanza hejuru, iyo urangije ushyiramo ivu n’ishwagara bituma ibyatsi iyo bimaze kubora bitazazana ubusharire, ugakomeza ukubaka kugeza igihe ikirundo kirangiriye.

Ignace akomeza avuga ko iyo wubatse metero 1 kuri metero 1 nibura uba ufite toni 1 y’ifumbire y’imborera.

Ibifasha ikirundo kubora

Ignace arakomeza asobanura ibikorwa ngo iki kirundo kibore vuba, mu gihe cy’izuba kiravomerwa,  umenamo amazi, amaganga cyangwa inkari, iyo ari ahantu hashyuha cyane kibora vuba. Nyuma y’amezi 2 urabirindura ibyari hejuru bikajya hasi.

Iki kirundo gitanga ifumbire y’imborera hagati y’amezi 4 na 6 bitewe n’agace kirimo, ndetse n’ibyatsi umuntu yakoreshe.

Aho imborera ihuriye no guhangana n’imihandagurikire y’ikirere;  ushobora gusanga ubutaka bwinshi bwarabuze imborera, bwamara kuyibura ugasanga isuri yarabutwaye ariko iyo ushyizemo imborerea ibiza biragabanuka, kuko iyo ufashe urushyi rw’ifumbire yaboze neza, ugashyiramo litilo y’amazi, ya fumbire ihita ikogota ya mazi. Ya mazi nayo icyo akora ni uko agacengera  mu butaka, mu gihe  amasoko arimo kugenda akama kubera imihindagurikire y’ikirere, bitewe na ya mborera, ya masoko arongera agatanga amazi yabitswe n’imborera. Nkuko byasobanuwe na Ignace.

Uretse kwigisha abahinzi gukora imborera ngo ibafashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, wanakoze amaterasi ku buso bungana hegitali 1640 , ni mu gihe uteganya gukora amaterasi 2000 ndetse unashyiraho uburyo bwo kuvomerera hakoreshejwe imirasire y’izuba ku buso bungana na hegitali 300, kugira ngo bifashe abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
33 ⁄ 11 =