Ikoreshwa ry’imirasire y’izuba rizagabanya ibyuka bihumanya ikirere

Imirasire y'izuba ikoreshwa na MTN Rwanda izafasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Iri koreshwa ry’imirasire y’izuba ryatangiye gukoreshwa n’ikigo gikora ibijyanye n’itumanaho MTN Rwanda ryitezweho kugabanya ibyuka byangiza ikirere kuko umuriro w’amashanyarazi wangiza ikirere MTN yakoreshaga izawugabanya.

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyangiza ikirere ku gipimo kingana na toni 3100 biturutse ku ikoreshwa ry’umuriro utangwa n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro (REG), ariko ubwo cyatangiye gukoresha imirasire y’izuba biteze kugabanya ibyuka byangiza ikirere bingana na degree imwe n’igice.

Umuyobozi wa tekinike muri MTN Gakwerere Eugene, yasobanuye ko kugira ngo bageze itunumanaho ku bantu bakoresha umuriro w’amashanyarazi. Yagize ati “Umuriro uri mubyangiza ikirere kirimo umwuka duhumeka, aha ngaha dufite amamashini menshi dukoresha, twangiza ikirere hafi 3100 bya toni biturutse ku muriro tugura muri REG”.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo tubashe kugabanya, turashaka kugabanya kugeza kuri degere 1 n’igice; kugira ngo tubikore nuko tugomba kugabanya umuriro dukoresha hano mu byuma byacu; uyu mushinga ukaba ugiye kudufasha kugira ngo dukoreshe imirasire y’izuba aho kugira ngo dukoreshe umuriro tugura muri REG. Uretse no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere harimo no kugabanya igiciro tuguraho umuriro”.

Gakwerere yunzemo ati “Itegeko rihari rigenwa n’ikigo ngenzuramikorere RURA rivuga ko abafatanyabikorwa badashobora gukora ubushobozi burenza kilowati 50, izi kilowati 50 zikaba ari 3% z’umuriro dukoresha muri service center za MTN. 3% byagabanijeho byibura munsi ya toni 124 duhumanya mu kirere. Ku munsi wa none tugabanya miliyoni 10 ku mwaka twajyaga dutanga muri REG ku muriro w’amashanyarazi”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne D’Arc yavuze ko umushinga wa SAWA Energy ari uwo icyerekezo u Rwanda rurimo wo mu kurwanya ibyuka bihumanya ikirere. Agira ati “uzagabanya ibyuka bihumanya, bidufashe kugabanya n’indwara ziterwa nibyo byuka cyane cyane indwara z’ubuhumekero. Ni ugukomeza twese, mu bigo turimo, dushinzwe, byibuze twese tukagabanya ingufu z’amashanyarazi dukoresha, tugakoresha ingufu z’amashanyarazi zikora cyane cyane ko izuba turibonera ubuntu, aho kutwica tuzajya turikoresha turibyaza ingufu z’amashanyarazi”.

Umushinga SAWA Energy ukoresha imirasire y’izuba watangiye gukora na MTN umwaka ushize 2021 Ugushyingo. Ni umushinga uzafasha kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 + 27 =