Iby’ingenzi wamenya ku ibarura rusange rya gatanu rizakorwa umwaka utaha

Icyo imibare yo mu ibarura rya 2002 n’irya 2012 yerekanye ku mubare w’abaturage.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kimaze iminsi mu myiteguro y’ibarura rya gatanu ry’abaturage n’imiturire rizwi nk’ibarura rusange. Iri barura rikorwa buri myaka icumi riteganyijwe muri Kanama 2022. Habarugira Venant, umuyobozi muri NISR ushinzwe ibirebana n’ibarura avuga ko bageze kure banoza imyiteguro kuko ibarura mbonera (pilot census) ryakorewe mu midugudu 600 ryasojwe kandi ryatanze amakuru akenewe mu kunoza ibarura nyirizina.   

Habarugira yagize ati « muri uyu mwaka mu kwa cyenda twakoze iryo barura mbonera, kugira ngo tugerageze ibikoresho byose bizakoreshwa mu ibarura nyirizina. Twashakaga kumenya niba ibikoresho duteganya gukoresha bikora neza, hari ibyo kureba niba abaturage bumva urutonde rw’ibibazo bitandukanye, kugira ngo tunoze aho biri ngonbwa »

Ibarura rizashingira ku makuru azakusanywa mu midugudu 14837 igize u Rwanda. Hazifashishwa  abakarani b’ibarura 26,000 bazagera kuri buri rugo hagati ya 16 kugeza ku ya 30 Kanama 2022. Ibibazo byose bizabazwa n’ibisubizo bizatangwa bibazwa byerekeye ijoro ry’Ibarura, ari ryo joro ryo ku wa 15 rishyira 16 Kanama 2022.

Amwe mu makuru y’ingenzi aba yitezwe cyane ku ibarura rusange ni ukumenya umubare nyawo w’abatuye u Rwanda, umubare w’abaturage b’igitsina gabo n’igitsina gore no kumenya impinduka zabaye mu mubare w’abatuye igihugu. Ibi bishingira ahanini ku mibare yavuye mu mabarura yakozwe mu myaka itambutse.  Ibi bivuze ko imibare izatangwa n’ibarura ry’abaturage n’imiturire rya gatanu izaba igereranywa n’iy’amabarura yakozwe 2012, 2002, 1991 na 1978.

Icyo imibare yo mu ibarura rya 2002 n’irya 2012 yerekanye ku mubare w’abaturage

Imibare yo mu ibarura rya 2012 yerekanaga ko u Rwanda rutuwe n’abaturage 10, 515,973  bivuze ko umubare w’abaturage wiyongeraga ku gipimo cya 2.6% ku mwaka hagati ya 2002 na 2012. Uko umubare w’abaturage wiyongera niko n’umubare w’ingo wiyongera kuko muri 2002 mu Rwanda habarurwaga ingo 1,757,426 naho muri 2012 baharuwe ingo 2,424,898

Ijanisha ry’ubwiyongere bw’abaturage ryagaragajwe n’amabarura yatambutse

Imibare y’ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’igipimo biyongeraho ku mwaka bizagaragazwa n’ibarura rya gatanu bizaba bifite icyo bivuze ku ngamba zifatwa mu gihugu ndetse no ku muntu ku giti cye dore ko ubwiyongere bukabije bw’abaturage busa n’ububurizamo iterambere riba ryagezweho mu rwego rw’ubukungu cyane ko n’ibarura ryakomeje kugaragaza mu bihe bitandukanye ko U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bifite ubucucike bw’abaturage buri hejuru cyane.

Mu bindi byitezwe ku ibarura rya gatanu ni ukumenya ibyiciro by’imyaka abanyarwanda babarizwamo. Irya 2012 ryagaragaje ko 62% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 uwo mubare wari kuri 67% mu ibarura rya 2002, kandi abasaga 40% bakaba bafite munsi y’imyaka 15. Ibi bikavuga ko hakenwe ingufu mu rwego rw’uburezi no guhanga imirimo kugira ngo urubyiruko rubashe kwiga ndetse rubona n’imirimo.  Abanyarwanda bafite imyaka 65 kuzamura bo ntibarenga 3% by’abaturage bose.

Uretse kwerekana umubare nyawo w’abaturarwanda harimo abavuka, abapfa n’abimuka iri barura rizerekana kandi imiterere n’imibereho by’abatuye u Rwanda ku bijyanye n’ubuzima, uburezi, imirimo, itumanaho, imiturire n’umutungo w’urugo.

Ibarura rizafasha kuvugurura ikarita y’Igihugu, rigaragaza imbibi z’inzego zose z’ubutegetsi bw’Igihugu n’ibikorwa remezo biri muri buri rwego uhereye ku Mudugudu ukagera ku rwego rw’Igihugu, ritange icyigereranyo cy’uko abaturarwanda bazaba bangana mu myaka iri imbere, bityo hategurwe imigambi y’amajyambere mu gihe cya hafi no mu gihe kirekire muri gahunda y’iterambere ry’Uturere, muri gahunda ya NST1 (National Strategy for Transformation), no muri gahunda y’Intego z’Iterambere rirambye (SDGS).

Ibarura rya 2012 ryari ryagaragaje ko hagenderwe ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage wariho icyo gihe U Rwanda rushobora kuzaba rutuwe n’abaturage 13,377,602 mu mwaka wa 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 29 =