Ababyeyi bonsa ntibakwiriye kubuzwa amahirwe yo kwitabira amahugurwa

Ababyeyi b'abanyamakuru bitabiriye amahugurwa n'abana babo ndetse n'ababarera bashimiye PAXPRESS kuko bayakoze batekanye.

Kubyara no konsa ni kimwe mu byo abahanga mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu bemeza ko bitabuza umubyeyi gukomeza akazi ke cyangwa kuba yakurikirana ibindi bikorwa bijyanye n’inshingano ze.

Bamwe mu babyeyi bonsa bakora umwuga w’itagazamakuru hano mu Rwanda bamaze iminsi 5 mu mahugurwa ku myandikire y’inkuru, kuyitara no kuyitangaza mujyi wa Musanze bavuga ko kuba baroroherejwe kuyakurikira bazanye n’abana, byabafashije kuyakurikira batekanye.

Nyirangaruye Clémentine ni umubyeyi w’abana 3 umaze imyaka 9 mu mwuga w’itangazamakuru ubu akaba ari umunyamakuru wigenga (freelance journalist). Avuga ko amaze kwemererwa kwitabira ayo mahugurwa yateguwe na PAX PRESS ku nkunga ya FOJO Media Institute yahamagawe n’umwe bayobozi bayateguye amubwira ko hari gahunda bageneye ababyeyi bafite abana bato amubaza niba na we azatwara umwana we muto naho bazacumbika.

Nyirangaruye wabwiye uwo muyobozi ko afite umwana w’imyaka 2 yari kuzajyana muri famille iri hafi yaho amahugurwa azabera agira ati “uwo muyobozi yahise ambwira ko kuko batazi intera iri hagati yaho nari kuzajyana umwana naho tuzakorera amahugurwa, kuko hari ubwo nagira imbogamizi zo kujyayo cyangwa bamunzanira, ngo baduteguriye kuzatwishyurira ibyumba ahantu tuzaba turimo guhugurirwa”. Yongeraho ko impamvu bazabishyurira ari ukugira ngo bige batekanye no kugira ngo abana batagirira ikibazo kure yaho ababyeyi baba barimo guhugurirwa.

Uwambayinema Marie Jeanne na we ni umubyeyi w’abana 3, akaba n’umunyamakuru wigenga ukorana na Jobcenter.rw kuri we kwitabira amahugurwa atari kumwe n’umwana we muto w’umwaka n’amezi 10 ngo yabonaga ari ibintu bigoye byashoboraga gutuma atayakurikira. Agira ati “nabonaga kuba namusiga, ntari hafi ye akiri ku ibere nkeneye kumenya ko yariye, ari ibintu bigoye kuko numvaga bishobora kuzatuma ntakurikira amahugurwa neza”. Hanyuma ngira amahirwe PAX PRESS na FOJO batwemerera kuzana abana mu mahugurwa tukaba turi kumwe.

Uwambayinema akomeza avuga ko kujyana umwana mu mahugurwa byatumye ayakurikira atekanye. Ati “narishimye cyane kandi ni n’ikintu cyatumye nshobora gukurikirira amahugurwa ntuje umutima utekanye kuko umwana ari hafi yanjye namenya ko yariye, arakenera ibere bakaguha iminota micyeya ukageda ukamwonsa ukagaruka, navuga ko ari ikintu cyiza”.

Hari abangira abagore bonsa kwitabira amahugurwa

Nyirangaruye Clémentine avuga ko yigeze gusabwa kwitabira amahugurwa ariko akaza kwangirwa ku munota wa nyuma kuko yari afite umwana muto wonka. Agira ati “babanje kunyemerera ko hotel tuzakoreramo ifite icyumba cyazamfasha ko nazazana umwana n’umukozi, nyuma ariko mbwirwa ko abayobozi bayateguye bavuze ko bitagishobotse ko njyana umwana niba ntashobora kumusiga, ko ubwo nazajya mu yindi gahunda y’ubutaha igihe umwana wanjye azaba atacyonka”.

Nyirangaruye avuga ko naho yemerewe gukora amahugurwa agasiga abana bato byamusabaga gukora ingendo ndende rimwe na rimwe akazikora yihishe kugira ngo batamukura ku rutonde rwabayitabiriye. Ati “mbere y’uyu mwaka najyaga mu mahugurwa nasize abana bato bikaba ngombwa ko nyakora ntaha buri munsi rimwe na rimwe nkagenda nihishe kuko ntawari kumpa uruhushya; nkava nk’ i Huye nkajya i Kigali nkarara ijoro ngaruka kugira ngo isaha yo gutangiriraho igere nagarutse”.

Aba babyeyi bombi bishimiye kwemererwa kujyana abana mu mahugurwa bifuza ko iyi gahunda yakomeza. Uwambayinema agira ati “nasaba ko no mu yandi mahugurwa yazabaho ikindi gihe bazajya banatekereza no kuri abo bagore bonsa, iyi gahunda igakomeza kuko nabonye ari ikintu cy’ingenzi”.

Nyirangaruye we agira ati “iyi gahunda ikwiye gukomeza kugira ngo ababyeyi bonsa bajye bitabira nk’undi munyarwanda wese ukora akazi yitabira atekanye”.

Niyonagize Fulgence, ushinzwe kubaka ubushobozi bw’ibitangazamakuru mushinga Rwanda Media Programme uterwa inkunga na FOJO Media Institute avuga ko kwemerera ababyeyi bonsa kuzana abana n’abababafasha, byatumye bakurikira amahugurwa bahari bitandukanye nuko bari kubasiga aho baturutse mu turere tutari hafi yako bayakoreragamo. Agira ati ”gutandukanya umubyeyi n’umwana biragoye iyo hari intera runaka, ariko iyo ari hafi niyo akeneye konsa arasimbuka akamureba, havutse ikibazo umumufasha ashobora kumubwira; icyo tureba cyane ubu turabafite, turi kumwe, turagendana na bo na bya bibazo by’abana babo barabicyemura nta kibazo”.

Niyonagize yongeraho ko ari politiki bemeje ko bagomba gushyiraho kugira ngo hatazagira ubangamirwa, kuko ntacyo byaba bimaze uvuze ko uteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo ukareba imibare gusa ariko umuntu akazira ko yabyaye kandi kubyara ari umugisha. Ati “icyo rero nicyo dushaka guha agaciro ahubwo hakagenwa ngo ni umwana ufite imyaka ingahe wazana n’umubyeyi, kuko hari n’uwavuga ati turibana mfite umwana w’imyaka 7. Icyo rero nicyo amategeko azashyiraho politiki muri PAX PRESS azagena umubyeyi waza ni ufite umwana w’imyaka ingahe cyangwa ufite ikibazo kimeze gute”.

Rwanda Media Programme ni umushinga w’imyaka 5 uterwa inkunga na FOJO Media Institute ugashyirwa mu bikorwa na PAX PRESS umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro. Bimwe mu byo uwo mushinga ugamije, harimo kubakira ubushobozi abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye, abagore n’abagabo, hagamijwe kubaka itangazamakuru rikorwa kinyamwuga.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =