Huye: Abagize Koperative abahuje umurimo Gishamvu barishimira iterambere umushinga PRISM wabagejejeho

Bamwe mu bagize koperative Abahuje Umurimo Gishamvu ikorera mu Karere ka Huye, umurenge wa Gishamvu, bafashijwe n’umushinga PRISM, barishimira iterambere mu buryo burambye wabagejejeho babikesha amatungo magufi borojwe.

Perezida wa Koperative Abahuje Umurimo Gishamvu, Uwizeyimana Théophile n’abandi banyamuryango bavuga ko amatungo borojwe arimo inkoko, ihene n’ingurube yabagejeje ku iterambere binyuze mu matsinda yo kwizigamira aho bakora ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bw’imboga, ubudozi n’ubukorikori.

Uwizeyimana avuga ko amatungo yorojwe yamufashije kubona amafaranga yo kwizigamira no kubona inguzanyo, ubu akora ubudozi.

Yagize ati :”Tumaze guhabwa amahugurwa, twatangiye twizigama. Ayo mafaranga dushaka kuyabyaza umusaruro dukora impuzamatsinda yabyaye iyi koperative y’ubukorikori. Inguzanyo n’inyungu naguzemo imashini iboha imipira y’abanyeshuri n’indi myambaro. Bimfasha guteza imbere umuryango wanjye kuko mbasha kwishyura mituweri Kandi nikuye no mu bukene.”

Umunyamiryango wa Koperative Abahuje Umurimo Gishamvu akaba n’umuhinzi w’imboga zirimo Karoti, Bizimana Innocent avuga ko yishimira iterambere umushinga PRISM wamugejejeho mu buhinzi bwe.

Yagize ati :”Icyo nshima PRISM ni uko bampaye inkoko 10 nshakiraho n’izindi nongeraho ingurube. Maze kubona ayo matungo, nahise mbona n’ifumbire nyibyaza umusaruro mpinga Karoti. Uyu mwaka nejeje imifuka 12 umwe upima ibilo 100 (100kg). Ifumbire nkomora ku matungo n’inguzanyo nguza mu matsinda bituma ibikorwa byanjye birushaho gutera imbere.”

Mukandekezi Emelitha nawe avuga ko umurama w’imboga n’amatungo yorojwe n’umushinga PRISM byamuteje imbere mu mirire myiza n’amatungo ariyongera.

Yagize ati :”Bampaye umurama w’imboga ndahinga nkeza, bampaye inkoko zitanga amagi. Imirire yanjye yateye imbere kubera kurya indyo yuzuye. Imboga nazo ndazigurisha nkikenura.”

Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi w’umushinga PRISM , Nshokeyinka Joseph avuga ko umushinga PRISM ukora ibikorwa remezo biteza imbere ubuvuzi bw’amatungo.

Yagize ati :”Umushinga PRISM ugira uruhare mu kwegereza ubuvuzi bw’amatungo umworozi. Ku ikubitiro, twabinyujije mu kubaka amavuriro mato y’amatungo mu turere 15 mu kurinda indwara no kubaga amatungo. Hari amasoko y’amatungo n’amabagiro y’ingurube 10. Ibyo bikorwa remezo bifasha abafatanyabikorwa bacu n’abandi baturage mu iterambere rirambye.”

Umushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Umushinga PRISM uzamara imyaka 5, ukorera mu turere 15 mu mirenge 75.

Ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga PRISM rigeze kuri 75% aho aborojwe inkoko bagera ku bihumbi 12 bakaba bagomba kwitura inkoko

Inkoko zigera bihumbi ku 270. Abamaze guhabwa ingurube bagera ku bihumbi 5.

NYIRANGARUYE Clémentine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 28 =