Hatangijwe ubukerarugendo bukoresha imodoka zabugenewe

Umujyi wa Kigali watangije ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibice byose biwugize hifashishijwe imodoka yabugenewe ishobora gutwarira icyarimwe abantu 68 kandi gusura bigakorwa mu byiciro 3 uhereye mu gitondo ukageza nijoro.

Ni imodoka ifite ibice bibiri aho abantu bashobora kwicara mu gice cyo hasi abandi bakicara mu gice cyo hejuru ahameze nka etage. Ni imodoka ifite agaciro ka miriyoni zirenga 150 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi modoka izajya izenguruka umujyi wa Kigali mu byiciro 3; icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa tatu za mu gitondo kigeze saa sita aho abazajya bitabira iki cyiciro bazajya basobanurirwa amateka ya Kigali ya cyera mu byiswe (Old Kigali), icyiciro cya 2 kizajya gitangira guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe aha abari muri iyi modoka bazajya basobanurirwa Kigali nshya (New Kigali), icyiciro cya 3 kizajya gitangira saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, abazajya bitabira iki cyiciro cyo gutembera Kigali bazajya basobanurirwa ubuzima bwa Kigali ninjoro.

Ni imodoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 68, Abanyarwanda bazajya batanga amafaranga ibihumbi 15, abatuye muri Afrika y’Iburasirazuba batange amadolari 20 abandi batange amadolari 40, mu gihe cy’amasaha 3 cg 4 bamara batembera Umujyi wa Kigali bitewe n’icyiciro bahisemo muri 3 bizajya biba ku munsi.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB Belise Kaliza ndetse na Busabizwa Parfait Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu bemeza ko iyi modoka izafasha mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku gusura umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa Company ya Kigali City Tour buvuga ko bitarenze mu kwezi kwa 8 uyu mwaka buzazana indi modoka ifite service zirenze ku zo iyi itanga, buvuga kandi ko abazajya bakenera gutemberezwa muri iyi modoka bishyize hamwe nk’umuryango bazajya bagabanyirizwa igiciro.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 × 13 =