Hari abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bagorwa no kubona isoko ry’ibyo babumba

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavuga ko umurimo w'ububumbyi bakora udafite isoko kandi ariwo ubatunze.

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakora umwuga w’ububumbyi mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bagorwa no kubona isoko ry’ibyo babumba, ibintu bibagiraho ingaruka zo kubaho mu buzima bubi.

Mu buhamya bwabo bahuriza ku kibazo cyo kutagira aho bacururiza hazwi bigatuma nta bakiriya babona.

Mukagatare Ancilla na bagenzi be bavuga ko bifuza ko bashakirwa amasoko cyangwa aho gucururiza habigenewe, bakiteza imbere kuko ibyo babumba, birimo inkono, amavase n’imbabura bitakigurwa bikabagiraho ingaruka z’imibereho mibi.

Yagize ati’’Ntacyo twinjiza kigaragara iyo ugize Imana iyo bukeye uragenda umuntu akaguha nk’amafaranga 500 ukagura utujumba ugaha abana bakanywa n’amazi bakaryama. Icyifuzo ni uko twabona abatwitaho bakagira icyo badufashisha bakadushakira nk’isoko twajya dukorera amakomande bakaza bakabitwara.”

Uwineza Fildaus utuye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo abumba amavase avuga ko nta bakiriya babona kubera gucuruza mu kajagari.

Ati” Buriya rero tugira ikibazo cy’ibi bintu byacu ntabwo dukunda kugira amasoko ku buryo wavuga uti mfite aho gushyira cya kibumbano kigire agaciro. Nta gahunda dufite turajagaraye.Mfite abana bane  birangora cyane kubona ibibatunga, imyambaro yarashaje, inkweto ntazo, mbese ubuzima tubayemo buragoye.”

Mukantwari Salima nawe ati’’Ndi umuntu utajya gusaba akazi ndashaje nakururukaga nkabwira umwana akanzanira akabumba nkabumba nkotsa ngacuruza mu ngo z’abantu ariko birangora kubona ungurira kuko rimwe na rimwe ntibakingura ibipangu byabo”.

Ibikoresho birabahenda bakabura abakiriya

Mukantwari akomeza avuga ko ibyo bifashisha birimo amasaro, irangi basiga amavaze n’imyeyo bashyira muri ayo mavaze nk’umutako bibahenda hakiyongeraho kubizererana bakabura abakiriya.

Ati’’ Ivaze iba yarantwaye amafaranga menshi kuko irangi dukoresha riduhenda ndetse n’amasaro yo kuyitaka, kutagira aho nshururiza (isoko) birangoye kuko mbayeho mu bukene bukabije kandi mfite umwuga wanjye.”

Ndahimana Amani atuye mu Murenge wa Kinyinya nawe avuga ko ikibazo cyo kubura isoko kimugoye kuko ibyo abumba byangirika kubera ko usanga nta hantu hasakaye afite ashobora gucururiza hazwi.

Yagize ati’’Tubura abakiriya tukabura uko twakora kuko ubu nibura abantu babiri mu kwezi nibo batugurira nabwo bigoranye kuko ibyinshi biba byarangiritse kuko hari igihe bimeneka. Muri make rero icyifuzo cyacu ni ukutuba hafi nk’ababumbyi bakadushakira isoko kuko tubura ayo twishyura inzu abana bigaga ntibakiga. Badufashe ku buryo batwagurira isoko.”

Bashonje bahishiwe

Mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo ngo bazafashwa kwishyirahamwe bakorerwe ubuvugizi, babashe kubona amasoko nk’uko Bavakure Vincent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) abisobanura.

Yagize ati’’Icyo tuzabafasha nka COPORWA ni uko tuzabashyira hamwe tukabakorera ubuvugizi nibura ababafasha bafite aho babasanga, tukabafasha no kubashakira amasoko. Ntabwo tuzagera mu kwezi kwa karindwi tutari twabashyira mu makoperative’’

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abajyaga bazunguza ibyo babumba mu Mujyi wa Kigali, COPORWA yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi bibumbira hamwe ku buryo abakiriya babasangayo. Iki gikorwa kikaba gikomereje mu Mujyi wa Kigali hakaba haratangiye gukorwa ibarura aho batuye ngo bababumbire hamwe mu kubashakira aho bakorera hazwi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 24 =