Hagiye gutangwa ibikoresho bingana na miliyoni 12 ku barwayi ba diabète

Abatanze ibikoresho byo kwipima diabète baramukanya n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick

Abarwayi ba diabète bagiye guhabwa ibikoresho bigera kuri miliyoni 12 bapimisha isukari mu mubiri kugirango bajye bamenya uko bahagaze. Byatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buzima ABBOTT gifatanije na Team Type 1 Foundation binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’amahanga mu guhangana n’ubwiyongere bwa diabète.

Dr Ndimubanzi yagize ati” kurwanya diabète n’izindi ndwara zitandura, biri mu byibanze Minisiteri y’Ubuzima izakomeza gukoraho n’abafatanyabikorwa bayo, mu guhangana n’ingaruka za diabète.”

Umuyobozi muri Abbott, Bernard Brisolier yavuze ko bishimiye kuzana uyu mushinga mu gufasha umuryango nyarwanda w’abarwayi ba diabète bakorana na Minisiteri y’Ubuzima hamwe na Team Type 1 Foundation, intego akaba ari ugufasha abarwaye diabète mu kugenzura isukari.

Bernard yagize ati” utu dukoresho tuzifashishwa mu gupima isukari kuko ni udukoresho twa ngombwa mu gufasha kugenzura ubuzima bw’abafite diabète bakamenya uko bahagaze”

Phil Southerland, washinze Team Type 1 Foundation, yavuze ko bishimiye kwakira izi nkunga zivuye muri Abbott. Ngo kuva muri 2010 Team Type 1 Foundation ikorera mu Rwanda biciye muri Tour du Rwanda banifatanije n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba diabète.

Abbott ifasha mu bijyanye n’ubuzima ku mugabane w’ Afurika no mu Rwanda by’umwihariko bakaba baratangiye gutanga ubufasha kuva 2019. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bagiye gutangiza amavuriro mato 8 mu Karere ka Bugesera.

Nk’uko ubushakashatsi bwo muri 2014, bubigaragaza buvuga ko ikigero cya diabète mu Rwanda kiri kuri 3%, ni mu gihe abarwayi 2000 bafite diabète yo ku rwego rwa 1.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 4 =