Gutereranywa n’ababyeyi bituma abasambanyijwe bahishira ababikoze

Umuyobozi wa Women Media Owners for Change Peace Hillary Tumwesigire, uwambaye ikanze, ari kumwe n'Umwungirije Dushimimana Marie Anne.

Umuryango w’abagore bafite ibitangamakuru (Women Media Owners for Change), ufatatanije n’ Umuryango uhuje abagabo mu guharanira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kurwanya ihohoterwa (AMEGERWA) basuye abana b’abakobwa basambanijwe, bo mu kagali ka Masoro, umurenge wa Bumbogo, akarere ka Gasabo, bababwira ko gutereranwa n’ababyeyi ari imwe mu mpamvu ituma batavuga ababasambanije.

Umuryango w’Abagore bafite Ibitangamakuru, ufite intego yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ruhando rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda, kuzamura ijwi ry’umugore binyuze mu itangazamakuru, guha abagore urubuga rukwiye mu itangazamakuru no kurwanya icyuho gishingiye ku buringanire  n’ihezwa  rikorerwa abagore mu itangazamakuru.

Abagize uyu muryango baganiriza abana b’abakobwa basambanijwe, umwe muribo wanatewe inda, afite imyaka 14, yavuze ko ababyeyi be bamaze kumenya ko atwite bamwirukanye ajya kuba mu muhanda kugeza inda ifite amezi arindwi, nyuma abona umugiraneza umucumbikira; yavuze ko impamvu atavuga uwamuteye inda ngo abihanirwe ari uko hari igihe amuha 1000 cyangwa 2000. Ati « ndamutse muvuze nutwo duke sinatubona, kandi tumfasha gutunga umwana ».

Undi nawe wasambanijwe yemeza ko ababyeyi babatererana, bakabatoteza, ndetse nabo babyaye bakumva ko baturutse ku kibi ntibakundwe bigatuma banga gutanga amakuru ku babasambanije. Ati « njye, papa amaze kumenya ko ntwite yaranjugunye, byibuze nubwo yansambanije ntantuka, ampa nibyo 2000 ».

Undi mu basambanijwe avuye ku ishuri, wigaga mu mwaka wa kabiri, akaba atarigeze anamenya uwamusambanije yagize ati « Igihe umwana asambanijwe agaterwa inda, ababyeyi be bakamutererana bakanamwirukana kandi ntahandi afite ho kujya; ninde wundi wakugirira impuhwe uragenda ukibera mu muhanda, ugusambanije akaguha amafaranga ukemera kugira ngo ubone icyo uha umwana ».

Uku gutereranwa n’ababayeyi byatumye bamwe muri aba bakobwa bishora mu buraya ngo babone amaramuko, banakurizamo kubyara abandi bana, ndetse abandi bakishyingira rimwe na rimwe bikanga bakavayo nabwo bahetse.

Umuyobozi wungirije wa Women Media Owners for Change, akaba n’Umuyobozi w’ikinyamakuru the Child focus, Dushiminana Marie Anne aganiriza aba bana b’abakobwa basambanijwe, yabakanguriye gutanga amakuru ku babahoteye kuko nta rukundo ruba rurimo. Ahubwo ari ukubicira ubuzima bw’ejo hazaza. Yanababwiye ingingo y’itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibihano ku muntu wasambanije umwana. Aho yabibukije ko ari uburenganzira bwabo bagomba kubuharanira, abasambanya abana bagahanwa.

Mu gusoza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, Uhagarariye Umuryango Women for Women International mu Rwanda, Antoinette Uwimana yavuze ko ikibazo cyo guhishira abahohorera abana gishobora no gutuma rimwe na rimwe umwana wahohotewe yongera guhohoterwa. Ati « ikibazo cyo guhishira dufite ukuntu tuganira nabariya bana, nkiyo agize ikibazo cyo kugaburira umwana, yabuze igikoma cyangwa iwabo bamutereranye ashobora guhura na wawundi wamuhohoteye akamuha nk’amafaranga 2000 cyangwa 3000, akitwa ko amufashije, icyo gihe ntago yajya kumutanga. Icyo rero ni ikibazo gikomeye. Ni ukuvuga ngo bagomba gufashwa mu miryango barimo na communauté ntibatererana».

Raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rugaragaza ko mu mwaka wa 2019- 2020, hakiriwe ibyaha by’ihohoterwa bingana ni 10.842. Muri byo higanjemo ibyo gusambanya abana  bingana ni 4.054 ; guhozwa ku nkeke bingana ni 2.502 ; gukomeretsa ku bushake bingana ni 862 ;  gufatwa ku ngufu bingana ni 803 naho ihohoterwa rishingiye ku  mitungo ni 653. Ibyaha by’ihohoterwa  byabonetse mu mwaka wa 2019-2020  byiyongereye ku kigero cya 19,62 % ugereranije nibyabonetse mu mwaka wa 2018-2019 byanganaga ni 9, 063.

Insanganyamatsiko yagiraga iti « Twubake Umuryango Uzira Ihohoterwa ».

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 21 =