Gukoresha ifumbire ku gipimo nyacyo byongera umusaruro.

Akarere ka Rwamagana katangije igihembwe cy'ihinga 2022B, mu Murenge wa Musha, mu gishanga cya Gahoko.

Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2022B, cyabereye mu Murenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana, bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Gahoko, bakanguriwe kwihutisha ihinga batera imbuto, bagakoresha ifumbire n’umusaruro ukaziyongera.

Mukamana Thérèse utuye mu Mudugudu wa Nyamigano, mu Murenge wa Musha, asobanura ibyiza byo gukoresha ifumbire yagize ati “gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, no guhinga kumurongo byongereye umusaruro. Umusaruro dukura hano utugirira akamaro cyane, ubu turanywa igikoma, turagurisha , tubona isabune yo gukora isuku, tumeze neza”.

Mukagatare Chantal ni umuhinzi atuye mu Murenge wa Musha avuga ko gukoresha ifumbire hari icyo byahinduye kubuzima bwabo agira ati “Bitugirira akamaro tukarya tugasagurira n’amasoko, abana bacu nta bwaki bashobora kurwara, natwe ubwacu muratubona ko dusobanutse kuko turahinga tukeza”.

Yakomeje agira “Nkubu mbere tudakoresha amafumbire nkaha hantu hashoboraga kuva ibiro 50, ubu harava nk’ibiro 150, twese tukumva turanezerewe nuhanyuze yabona umusaruro ukabona bitandukanye na mbere”. Mukagatare akangurira bagenzi be gukoresha amafumbire kugipimo cyabugenewe kuko bitanga umusaruro ubafitiye akamaro cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi yasabye abahinzi kwihutisha ihinga batera imbuto.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abahinzi ko iki gihembwe cya 2022B ari kigufi ugereranije ni cya A. Yagize ati “Kugirango umusaruro wiyongere turabasaba ko mwitaho gufumbira cyane, ari ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda, kubera ko ubutaka bwacu burimo buragenda bugunduka. iyo utabuhongeye ifumbire ushobora kweza ariko ukeza duke cyane, ariko iyo wabuhongeye ifumbire yimborera ukayivanga n’imvaruganda ubona umusaruro mwiza kandi uhagije.”

Yasabye abahinzi guhinga kare kugira ngo bazagire umusaruro uhagije, babone ibibatunga kandi basagurire n’amasoko, asaba n’abahinga imusozi guhinga vuba kuko imvura yabonetse kare; kuko barindiriye guhinga mu kwa Gatatu baba barakererewe abasaba kwihutira gutangira gutera imbuto.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2022B, hahinzwe ibigori,  ni mu gihe igihembwe gishize hari hahinzwe igihingwa cya soya.  Ubutaka bwateweho ibigori bungana na hegitali 12.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 20 =